Dore amakosa rusange akorwa na benshi mu gihe barimo gusukura umubiri, wagakwiye kwirinda kuko yakuzanira ibibi byinshi kurusha ibyiza.
1.Kudakaraba intoki uvuye mu musaraneÂ
Mu gihe uvuye ku musarane ni ngombwa gukaraba intoki n'isabune
Nkuko byerekanwa n'ikigo gishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda, gukaraba intoki ni bumwe mu buryo bwiza kandi bwizewe bwakurinda kuba warwara cg se wakwanduza abandi.Ukunze gusanga, hari abantu bava mu bwiherero badakarabye intoki cg se abandi ntibakarabe neza.Waba wakoresheje ubwiherero rusange, cg se iwawe mu rugo, ni ngombwa gukaraba intoki neza n'amazi meza ndetse n'isabune.
2.Kudapfuka neza ku munwa mu gihe witsamura
Gupfuka ku munwa mu gihe witsamura cg se ukorora ni ingenzi cyane, kuko birinda gukwirakwiza mikorobe ahantu hose. Gusa benshi usanga bitsamura niyo baba bari mu bantu benshi ntacyo bibabwiye cg se batazi ko bari gukora amakosa.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umuntu umwe mu bantu bane, atajya yibuka gupfuka umunwa we mu gihe yitsamuye ari mu ruhame.
Mu gihe witsamura cg ukorora ni ngombwa gupfuka umunwa, usibye kugufasha guhorana isuku, ni ingenzi cyane mu kurinda ikwirakwiza ry'indwara zandurira mu mwuka n'ibiza (ibicurane by'ibiguruka n'izindi zikwirakwizwa mu mwuka).
Niba urwaye ibicurane cg izindi ndwara zandurira mu mwuka, ni byiza kwirinda kujya ahari abantu benshi, kugira ngo utanduza abandi. Mu gihe ugiye mu ruhame, ukibuka kwipfuka ku munwa mu gihe ukorora cg witsamura.
3.Gutereka aho ubonye uburoso bw'amenyo kandi bugitose.
Kubyerekeye isuku yo mu kanwa, ni ingirakamaro kwita k'uburoso ukoresha usukura mu kanwa.Uburoso ntibugomba kubikwa butose cg se ngo ubukoreshe igihe kirenze amezi 3.Abantu benshi ukunze gusanga nyuma yo koza amenyo, ahita atereka uburoso hasi bugitose, yaba mu bwogero cg se ahandi abubika. Iri ni ikosa rikomeye rikunze gukorwa na benshi mu kwita ku isuku y'umubiri.
Uburoso butose ni indiri ikomeye ya bagiteri nyinshi, iyo ubuteretse hasi ukongera kubukoresha uba winjiza bagiteri nyinshi mu kanwa hawe, ibi bikaba isoko y'indwara zo mu kanwa (harimo no kuva amaraso mu menyo) ndetse no kunuka mu kanwa.
Nyuma yo koza amenyo, ugumba kubuzunguza ku buryo amazi ashiramo, warangiza ukabushyira mu kantu gatuma umwuka winjira neza, byanashoboka ukaba uburekeye ku zuba.
Ugomba kandi kwirinda gushyira uburoso bwawe ahegereye umusarane (nko kubagira ubwogero bufatanye n'umusarane), ugomba kubushyira ahitaruye byibuze nka metero 3. Bagiteri nyinshi zishobora kujya ku buroso, kurusha ku musarane aho wicara, niyo mpamvu ugomba kububika neza.
4.Gukoresha tige cotton (cotton swabs) usukura mu matwi.
Kuva cyera wagiye wigishwa gukoresha agati kariho ipamba (tigo cotton/cotton swabs) mu kwikurugutura mu matwi. Ubukurugutwa nubwo bufatwa na benshi nk'umwanda, gusa sibyo ahubwo bufatiye runini mu gutwi imbere, kuko burinda ubwandu butandukanye bw'amatwi no kurinda ko utuntu duto nk'umukungugu ndetse n'udusimba dushobora kwinjiramo.
Tigo cotton zagenewe gusukura igice cy'inyuma gusa. Kuyinjiza mu gutwi bishobora kuguteza ingaruka, zirimo no gusunika ubukurugutwa bukinjira aho butagomba kugera; bukaba bwakwangiza ingoma y'ugutwi, usibye ibi kandi ipamba iba kuri turiya duti ishobora gusigara mu gutwi ikaba yateza izindi ngaruka.
5.Gukuba cyane uruhu.
Kwikuba cyane uruhu ni uburyo bwo gukuraho uturemangingo tuba twapfuye, no gutuma haza utundi dushya. Gusa gukuba uruhu cyane kandi kenshi, uba uri gukora amakosa akomeye mu kwita kw'isuku y'umubiri.
Source : https://yegob.rw/amakosa-abantu-benshi-bakora-barimo-kwisukura/