Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kanama 2021, nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, mu ruzinduko rw’akazi we n’itsinda ry’abadepite ayoboye bagiriye i Kigali.
U Rwanda rweretse aba badepite bo muri Nigeria gahunda zitandukanye zashyizweho n’igihugu mu kwimakaza imiyoborere myiza no kuzamura imibereho y’abaturage.
Mu byo beretswe harimo uko abagore bafite ubwiganze bwa 61.25% mu Nteko, bakaba ari 49 mu gihe abagabo ari 31. Hari kandi ibijyanye na gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bindi byagaragarijwe muri ibi biganiro harimo uburyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igira uruhare mu kwimakaza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kw’abayobozi muri guverinoma ndetse no guharanira ko habaho ikoreshwa neza ry’umutungo wa leta.
Depite Edward Uchenna Ubosi yavuze ko we n’itsinda bazanye bize byinshi kandi bagiye kubijyana iwabo muri Nigeria bakabisangiza abo basizeyo ku buryo bizafasha mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Ati “Rero ibyo twigiye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, tugiye kubisangiza n’Abanya-Nigeria kuko twabonye ko mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza ariko cyane cyane ibintu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ndetse n’iterambere ry’u Rwanda ryatunejeje.”
Yakomeje agira ati “Uko igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi buri muntu wese mu Rwanda ahawe agaciro kuko twishimiye kumva ko n’abafite ubumuga n’urubyiruko na bo bahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko uruzinduko nk’uru rushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ati “Ni ibintu rero twebwe twishimira kandi iyo tubonye Inteko zishinga Amategeko zikomeje kugirana uwo mubano, bifasha kubera ko Inteko Ishinga Amategeko baba bahagarariye abaturage, baba bashinzwe abaturage.”
Yakomeje agira ati “Iyo rero tubashije gukomeza kugirana uwo mubano, ntabwo ari mu rwego rwo guhura tukagirana ibiganiro gusa hari n’izindi mbuga duhuriramo, ibyo rero uwo mubano uba ugamije buri gihe guteza imbere abaturage b’ibihugu bitandukanye.”
Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi, ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro.
Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwabo, Abadepite bo muri Nigeria basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bakaza no gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
source : https://ift.tt/3k2vViq