Amatora mu nzego z’ibanze agiye gusubukurwa; azatwara miliyari 3 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku Mudugudu bagira manda y’imyaka itanu. Iheruka yatangiye mu 2016 aho byari biteganyijwe ko igomba kurangira muri Gashyantare 2021.

Amatora ntiyigeze aba ahubwo Sena yatoye itegeko rivuguruye rigenga amatora ryemerera abayobozi b’ibanze gukomeza inshingano zabo kubera ingamba zo kurwanya Covid-19 zabuzaga ko abantu bahurira hamwe ngo babe batora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye New Times ko umwanzuro wa nyuma w’igihe amatora azabera uzafatwa mu mpera z’uku kwezi.

Yagize ati “Twagize ibiganiro byinshi tureba aho icyorezo cya Covid-19 kigana ariko kugeza ubu turabona bishoboka ko amatora yaba bitarenze uyu mwaka.”

Munyaneza yavuze ko amatora agomba kubaho kubera ko umusaruro w’abari mu myanya kandi bararangije bigaragara ko ugenda uba muke.

Kugeza ubu ibikoresho by’amatora byaraguzwe, lisiti z’itora zaravuguruwe ndetse urutonde rw’abakandida rwarakiriwe kugeza ku ya 22 Mutarama nk’uko Komisiyo y’Amatora ibisobanura.

Imyanya igera ku 340 ni yo ihatanirwa ikaba irimo iy’abakuru b’Imidugudu, Njyanama z’Utugari, Imirenge n’Uturere (uretse utwo mu Mujyi wa Kigali) wongeyeho abahagarariye ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles, yatangaje ko umwanzuro w'igihe amatora azabera uzamenyekana mu mpera z'uku kwezi



source : https://ift.tt/3srUBVi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)