Amatora yari ategerejwe nk’igisubizo ku rusobe rw’ibibazo muri Koperative COPCOM yasubitswe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, hari hateganyijwe amatora yo guhindura komite nyobozi ya Koperative imaze imyaka itandatu, gusa ayo matora yasubitswe bitewe n’uko bibiri bya gatatu by’abanyamuryango biteganywa n’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda bitabonetse.

Abanyamuryango ba COPCOM ntibishimiye icyo cyemezo, bavuga ko ahanini kutitabira kwa bagenzi babo byatewe n’uburyo bwakoreshejwe bwo gutumira kwa komite iriho bagamije ko abanyamuryango bamwe batitabira.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko ibibazo bibangamiye koperative yabo byakemurwa no gukuraho komite iriho cyane ko manda yayo yarangiye bakaba bari kuyobora kubera ko hatabayeho uburyo bwo gutora.

Kagire Ernetse yagize ati “Igitumye inama isubikwa ni ukubera ko uburyo koperative yatumiyemo butari busobanutse bituma abanyamuryango benshi batabimenya. Numvaga nk’ubutaha, inteko nisubiramo babinyuza kuri televiziyo. Aha hantu harimo amacenga menshi utasobanukirwa. Iyi koperative irakomeye ariko harimo ikibazo utamenya icyo ari cyo.”
Habukurama Venutse washenguwe no gusubikwa kw’amatora yavuze ko ibibazo byugarije koperative COPCOM bizakemurwa n’uko babonye ubuyobozi buhamye.

Yagize ati “Birababaje kubera ko iki gikorwa cy’amatora twacyifuje kuva kera. Inzego zari ziriho, ari komite nyobozi na komite ngenzuzi zose zari zaracyuye igihe. Hashize hafi umwaka wose ariko kubera covid-19 amatora ntiyabashije kuba, none yongeye gusubikwa.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’uko abanyamuryango bamenyekanishije ikibazo cy’uko hari ibibazo biri kuvugwa muri koperative bitewe n’abayobozi banarangije manda, batakiye inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative barabumva. Cyari igihe cyo kugira ngo batwereke igenzura ryakozwe ariko hanasimburwe n’inzego zarangije igihe cyazo.”

Uyu mugabo yavuze ko kugira ngo ibibazo birimo bikemuke ari uko ubuyobozi bwa Koperative n’abanyamuryango basasa inzobe bagakemura ibibazo birimo kugira ngo n’abandi bazatorwa bazabashe gutanga umusaruro.

Umuyobozi wa Koperative COPCOM, Nzamwita Samson, umaze imyaka itandatu n’amezi atanu ayiyobora, yabwiye IGIHE ko muri urwo rugendo rutoroshye yahuye na byinshi ariko akabasha kubitsinda.

Ati “Ibibazo nahuye na byo muri koperative ni byinshi. Ninjiye mu buyobozi dufite ikibazo cy’ideni rya BRD, kandi bateganya ko mu Ugushyingo 2015 imitungo ya koperative itezwa cyamunara kuko yari imaze kugera mu cyiciro cya gatatu bita ba bihemu kandi kuri ubu tugiye kuwurangiza.”

Yavuze ko umwuka mubi uterwa ahanini na bamwe mu banyamuryango bifuza ubuyobozi bityo bagashaka kumwangisha abanyamuryango kandi n’ubundi manda ye yararangiye Covid-19 igatuma amatora adahita aba.

Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu Mujyi wa Kigali, Kayiranga Edouard, yavuze ko bari bagiye no kugeza kuri koperative ubugenzuzi bwakozwe na RCA ku mikorere yayo ariko ko bitakozwe kubera ko abanyamuryango batitabiriye.

Ati “RCA, nkuko ibyemererwa n’amategeko yasabye koperative gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe. Hari ibyagombaga kwigwa bigendanye n’amatora bitewe n’uko abari abayobozi barangije manda, hakanakurikiraho no gusomerwa raporo y’ubugenzuzi bwakorewe koperative. Kuba inama yasubitswe twagendeye ku mategeko.”

Itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 34, rivuga ko Inteko rusange idasanzwe iterana habonetse nibura bitatu bya kane by’abanyamuryango bemewe cyangwa by’ababahagarariye. Iyo uwo mubare utabonetse ku nshuro ya mbere, inama ihamagazwa bwa kabiri mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi.

Kayiranga yavuze ko iyo nama yasubitswe igomba kuzahita yongera guterana nyuma y’iminsi itatu, abanyamuryango bifuzwa bataboneka noneho ibyemezo bikazafatwa na RCA mu rwego rwo gushyira ku murongo ibitagenda neza muri koperative no guharanira iterambere ry’abayigize.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko amakimbirane n’umwuka mubi uvugwa muri iyo koperative byatangiye gututumba ubwo hubakwaga amazu y’ubucuruzi ariko agakodeshwa ku batari abanyamuryango mu gihe na bo bari bayakeneye.

Ngo mu nama kandi hakunze kugaragaramo uburyarya burimo gutuma abatari abanyamuryango bitabira inama zifata ibyemezo bakanabigiramo uruhare kandi itegeko ritabibemerera.

Koperative COPCOM igizwe n’abanyamuryango basaga 300 kandi nibura ku kwezi ishobora kwinjiza miliyoni 50 Frw ariko yakunze kuvugwamo umwuka mubi biturutse ku buyobozi budahamye.




source : https://ift.tt/3iC4lZZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)