Abakinnyi bashya babiri bakina muri Uganda bahamagawe mu ikipe y'igihugu ku nshuro yabo ya mbere, Kalisa Jamir na Nsengiyunva Isaac bamaze kugera mu Rwanda.
Nsengiyunva Isaac ukinira Express FC yanegukanye shampiyona ya Uganda, ni we wari wahamagawe ku rutonde rw'abakinnyi 39 Mashami yahamagaye kwitegura imikino ya Mali na Kenya mu itsinda E izaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Mashami Vincent nyuma akaba yaraje kongeramo na Kalisa Jamir ukinira ikipe ya Vipers SC, bose akaba ari abakinnyi bakina mu kibuga hagati.
Nsengiyunva Isaac na Kalisa Jamir bakaba bamaze kugera mu Rwanda aho baje gufatanya n'abandi kwitegura urugamba Amavubi afite imbere
Bacumbitse kuri Hill Top Hotel nyuma y'iminsi 3 bazakorerwa ikindi kizami cya COVID-19 nibasanga ntawufite COVID-19 bazahita basanga abandi mu mwiherero kuri Saint Famille Hotel.