Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'u Rwanda y'umupira w'amaguru ikomeje imyitozo yitegura guhatana n'ikipe y'igihugu ya Mali ndetse na Kenya mu mikino yo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizaba umwaka utaha wa 2022 kikazabera mu gihugu cya Qatar.

Mu bakinnyi bari bahamagawe n'umutoza Mashami Vincent bagomba kwitegura iyo mikino yombi, umwe uzabera muri Maroc undi ubere i Kigali ntiharimo myugariro Usengimana Faustin wavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu kubera uburwayi.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ngo ni uko uyu myugariro yasabye Mashami Vincent uburenganzira bwo kuba yava mu mwiherero kubera ko ngo amaze iminsi arwaye ndetse akaba yaragiye ni mu bitaro, ku bw'ibyo ngo akaba yumva atameze neza ku buryo yakwitegurana na bagenzi be iyi mikino izatanga ibiri izaba muri Nzeri 2021.

Amavubi yatangiye umwiherero urimo kubera kuri Hotel ya St Famille ibarizwa mu mujyi, irimo gukorera imyitozo kuri Sitade Amahoro i Remera, iyi kipe ikaba ikora kabiri ku munsi aho inakora mu masaha y'ijoro mu rwego rwo kwimenyereza kuzakina mu masaha akuze kuko umukino bazakina na Mali uzaba tariki ya 3 Nzeri 2021 ku isaha ya saa mbili z'ijoro ku isaha ya Kigali.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Mali, Uganda ndetse na Kenya ari nayo bazakina k'umukino wa kabiri uzabera mu Rwanda, nawo ukaba uteganyijwe muri Nzeri 2021.

The post Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-mu-rugendo-rwo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022-akomeje-imyitozo-atarimo-faustin-usengimana-wari-wagiye-mu-mwiherero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-gukina-na-mali-ndetse-na-kenya-mu-rugendo-rwo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022-akomeje-imyitozo-atarimo-faustin-usengimana-wari-wagiye-mu-mwiherero

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)