Amb. Mukangira yashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi Mukangira yakiriwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa Maldives kuri uyu wa 8 Kanama 2021, nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Ahmed Khaleel.

Minisitiri Ahmed Khaleel kandi ni we wabanje kwakira kopi z’impapuro zisabira Amb Mukangira guhagararira u Rwanda muri iki gihugu kibarizwa mu Majyepfo ya Aziya, mu Nyanja y’u Buhinde.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Maldives yatangaje ko Minisitiri Abdulla Shahid na Amb Mukangira bagiranye ibiganiro byibanze ku kunoza umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Itangazo ry’iyi minisiteri rigira riti “Bombi bashimangiye ko mu izina rya guverinoma bahagarariye bazakomeza gukorana bya hafi mu kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye.”

Minisitiri Khaleel yavuze ko ari iby’ingenzi gukomeza kugirana ibiganiro hagati y’ibihugu byombi biganisha ku bufatanye mu ngeri zirimo gutwara abantu n’ibintu, uburobyi, ubuhinzi n’ubukerarugendo.

U Rwanda na Maldives bisanzwe bifitanye amasezerano mu bya dipolomasi yashyizweho umukono muri Nzeri 2019, aho ibihugu byombi byagaragaje ko byifuza gukorana no kunoza imibanire yabyo n’abaturage b’ibi bihugu.

Muri Nyakanga 2019 kandi Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye uwabaye Perezida wa Maldives, Mohamed Nasheed, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Maldives yabonye ubwigenge mu 1965 ibukomoye ku Bwongereza. Ni igihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde kigizwe n’imisozi 1000, ibintu gisangiye n’u Rwanda.

Ubukerarugendo n’uburobyi biri mu byatumye ubukungu bwa Maldives butera imbere mu myaka ishize, byatumye iva mu bihugu byari mu nzira y’amajyambere mu 1965 ubu ikaba iri mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Maldives ifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 298 ariko igice kinini gikozwe n’amazi mu Nyanja y’Abahinde, umusaruro mwinshi uva mu burobyi no mu bukerarugendo. Imibare iheruka igaragaza ko gituwe n’abaturage 530.953.

Amb Mukangira yashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Abayobozi ku mpande zombi banagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kunoza umubano w'u Rwanda na Maldives
Ambasaderi Mukangira Jacqueline yakiriwe i Maldives



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)