APR FC yasobanuye impamvu Niyonzima Olivier Sefu yatinze guhabwa urupapuro rumurekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Niyonzima Olivier Sefu
Niyonzima Olivier Sefu

Nyuma yaho hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yimwe urupapuro rumwemerera kuba yajya mu yindi kipe ashaka (release letter).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ikipe ya APR FC yasobanuye ko itigeze imwima urwo rupapuro ahubwo ko uwo mukinnyi yasabwe kubanza kugarura ibikoresho by'ikipe afite, nk'uko tubikesha urubuga rw'ikipe ya APR FC.

Mu nkuru banditse baragira bati: "Nyuma y'uko ubuyobozi bwa APR FC bufashe umwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza gufata ibaruwa imusezerera(release letter)."

"Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by'ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by'ikipe ya APR FC."

"Bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buhakana amakuru y'uko Sefu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe ibaruwa."




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)