Byabaye mu ijoro rishyira tariki 15 Kanama 2021, mu ma saa cyenda aho abo bakekwaho ubujura bari bateye urugo rw'uwitwa Hakizimana Jean Pierre wo mu Murenge wa Cyuve, aho bishe idirishya bamaze kumutwara imyenda, mu kubumva arasohoka bamwikanze bariruka.
Ngo ubwo buriraga igipangu bashaka gusohoka, umwe izina rye ritaramenyekana yahanutse ku gipangu cya nyiri urugo, abanza umutwe hasi arakomereka ku buryo atabashaga kuvuga, akaba yahise ajyanwa mu bitaro.
Muri iryo joro kandi, DASSO ikorera mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze yashyikirije Polisi umugabo witwa Mundeli Felicien ukekwaho kwiba intama eshatu z'umuturage witwa Dukuzumuremyi.
-
- Yafashwe agiye kugurisha intama yiyemerera ko yari yarazibye
Ni intama akekwaho kwiba tariki 13 Kanama 2021, akaba yafashwe mu ijoro rishyira itariki ya 15 Kanama 2021 ubwo yari agiye kuzigurisha, nyuma yo gufatwa na we akaba yiyemerera ko yazibye ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, ubwo yicaga urugi rw'inzu zabagamo, yamara kuziba akajya kuzihisha mu rwego rwo kugira ngo icyaha cyibagirane.
Uwo mugabo ubu afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Remera mu Karere ka Musanze, mu gihe hategerejwe ko agezwa mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
source : https://ift.tt/3AGDYbi