Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations yamaze gutangira imyitozo aho igitegereje bamwe mu bakinnyi bayo bari hanze y'u Rwanda.
Ku munsi wo ku wa Gatatu nibwo ikipe ya AS Kigali yasubiye mu mwiherero kwitegura iyi mikino Nyafurika izatangira muri Nzeri 2021.
Iyi kipe ku ikubitiro ikaba yaratangiranye imyitozo n'abakinnyi bari mu Rwanda barimo n'abashya baguzwe barimo myugariro Rugwiro Herve.
Iyi kipe kandi ikaba itegereje abakinnyi barimo Haruna Niyonzima uherutse gusinyira iyi kipe nyuma yo gutandukana na Yanga yo muri Tanzania.
Iyi kipe kandi ikaba itegereje abakinnyi babiri bagomba guturuka mu gihugu cy'u Burundi bagiye mu biruhuko ari bo Shabani Hussein Tchabalala na Kwizera Pierrot.
Hari kandi rutahizamu w'umunya-Nigeria uheretse gusinyira iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports, Saba Robert.
Rukundo Denis umunyarwanda wakiniraga Police FC muri Uganda na Mugheni Kakule Fabrice na we uherutse gusinyira iyi kipe nabo ntibaraza.
Iyi kipe kandi ikaba yatangiranye imyitozo n'umutoza mushya wungirije Jimmy Mulisa.
Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo hazaba tombola y'uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika izaba, ni nabwo hazamenyekana ikipe AS Kigali bazahura.