Abasoje ayo masomo uyu munsi ni ikiciro cya munani (Intake08/2021), bayatangiye ku itariki ya 16 Mata 2021, ni abapolisi 31, abacungagereza 3 n'abakozi bo mu rwego rushinzwe ubugenzacyaha 5.
Umuhango wo gusoza aya masomo wayobowe n'Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.
Mu ijambo rye yashimiye abitabiriye aya masomo ku murava, umwete n'ikinyabufpura bagaragaje akaba ari byo byabafashije gusoza neza amasomo yabo, yabasabye kuzakoresha neza ibyo bigishijwe.
Yagize ati “Ndashimira abayobozi b'iri shuri bakoze uko bashoboye kugira ngo aya mahugurwa agende neza, ariko kugenda neza kose ni uko habayemo uruhare rwanyu abanyeshuri, mwaranzwe n'ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye muharanira gusoza neza. Ndizera ko aya masomo azabafasha kunoza neza inshingano zanyu mu kazi kanyu ka buri munsi, si uko mutazikoraga neza ahubwo aya masomo agamije kubongerera ubumenyi n'ireme rya serivisi nziza zitangwa n'inzego z'umutekano mukorera”.
DIGP/AP Ujeneza yakomeje agira ati “Kuri mwe mwahawe aya mahugurwa murabizi ko ajyanye n'imiyoborere, tubizeyeho kuzayobora neza abo mushinzwe mu nzego zanyu, mukanoza neza izindi nshingano zo gucunga umutekano nk'akazi kanyu ka buri munsi. Abakora mu biro mwahawe amasomo ajyane no gutegura amadosiye ajyanye n'akazi kanyu, tubitezeho itandukaniro mu kunoza neza akazi bitandukanye nuko mwagakoraga mbere yo kuza hano.”
Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda, CP Rafiki Mujiji yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwatanze ibikenewe kugira ngo aya masomo agende neza anashimira abayitabiriye uburyo baranzwe n'ikinyabupfura.
Yabasabye kuzakomeza kurangwa n'ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe bibaranga. CP Mujiji yabasabye ko amasomo bahawe yazababera impamba mu kuzuza inshingano zabo za buri munsi.
Ati “Aya masomo yabaye mu bihe bigoye byo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 ariko turabashimira uko mwabyitwayemo. Muzakomeze kurangwa n'ikinyabupfura no gukora kinyamwuga byose bijyanye n'indangagaciro nyarwanda.”
CIP Florent Niyongira wanabaye uwa mbere mu gutsinda neza kurusha abandi yavuzeko nyuma yo guhamagarirwa kwitabira aya masomo yahise yiha umugambi wo kuzakorana imbaraga n'umwete kandi yiteguye kuzashyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.
Ati “Ngihamagarirwa kwitabira aya mahugurwa nahise mbigira intego ko ngomba kuzayakorana umwete n'umurava akaba aricyo gihembo ngenera ubuyobozi bwangiriye icyizere nkoherezwa muri aya mahugurwa. Nahungukiye kurushaho kumenya uburyo nzanoza akazi kaba ako mu biro ntegura amadosiye, kuyobora abapolisi nkuriye ndetse no gucunga umutekano w'abantu n'ibintu.”
Usibye amasomo atangirwa mu ishuli, aba banyeshuli banagize igihe cyo gukora ingendoshuri bahuza ibyo bigishijwe mu ishuri n'ibiri hanze, cyane cyane mu bijyanye n'amateka y'u Rwanda. Aba banyeshuli basuye ingoro y'amateka n'urugamba rwo kubohora igihugu, banasura igicumbi cy'intwari z'Igihugu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.
source : https://ift.tt/2XJZX30