Ba ofisiye bato muri Polisi biga iby'imiyoborere bakoze urugendo shuri basobanukirwa amateka y'u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwo rugendo rukubiye mu masomo y'amezi ane bamara biga, kuko rubafasha guhuza ibyo bize mu ishuri.

Ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu, abo ba ofisiye basobanuriwe byimbitse uko urugamba rwo kubohora igihugu rwarwanywe n'uko harwanywe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari yarateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ingoma y'igitugu yariho muri icyo gihe.

Baneretswe uko ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere zikiyemeza guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Nkusi Deo, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imidari n'impeta z'intwari z'Igihugu (CHENO), yasobanuriye abo ba ofisiye bato ibigenderwaho kugira ngo umuntu afatwe nk'intwari.

Yagize ati “Kuba intwari y'Igihugu si uko uba ufite amashuri yo ku rwego rwo hejuru cyangwa uturuka mu miryango ikomeye. Umuntu aba intwari biturutse ku kuba hari ibikorwa yakoze bifitiye akamaro abaturage, hari abitanze mu kubohora igihugu cyabo, abandi bagaragaje ubunyangamugayo no gukunda igihugu byo ku rwego rwo hejuru n'ibindi bitandukanye. Ibyo byose ni byo byashingiweho kugira ngo abantu bashyirwe mu byiciro by'intwari z'igihugu uko ari bitatu, Imanzi, Imena n'Ingenzi”.

Rwaka Nicolas, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw'Igihugu rushinzwe imidari n'impeta z'intwari z'Igihugu, yasabye abanyeshuri kuba ba ambasaderi no gusobanurira abo bayobora ko bakora neza bakaba intwari.

Ati “Intwari zacu zageze kuri byinshi mu gutabara ubuzima bw'Abanyarwanda bari bagiye kurimbuka. Hari ibindi bigenderwaho nko mu bijyanye n'iterambere rya bose hatabayeho kwikunda”.

CIP Jean Marie Vianney Nzayisenga, umwe mu bapolisi bari mu masomo ahabwa ba ofisiye bato muri Polisi y'u Rwanda ajyanye n'imiyoborere, yavuze ko urugendo bakoze rwari ingirakamaro kuko barwigiyemo amakuru ajyanye n'amateka y'u Rwanda.

Yavuze ko hari ibyo bigiraga mu ishuri ariko uyu munsi babashije kubyibonera, ko bahugukiwe amakuru bashobora kugenderaho, babonye uko abantu bitanze kugira ngo babohore igihugu. CIP Nzayisenga yavuze ko intwari zitangiye igihugu zatanze urugero rwiza ku buryo n'undi muntu yazigiraho akagera ikirenge mu cyazo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)