Bakoze ibirori bishimira gatanya yabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo n'umugore bo mu gihugu cya Uganda yakoze ibirori byo kwishimira ko babashije kubona gatanya nyuma y'imyaka irindwi babana nk'umugabo n'umugore.

Immaculate Nantango n'umugabo we utatangajwe amazina, bakoze ibisa nk'ibidasanzwe mu bantu batandukanye, bashyira ku mugaragaro ko ari ibintu bibashimishije cyane, mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, aba bombi bari bakoze ikirori bise 'Happily Divorced' ugenekereje bivuga ngo 'Twishimiye Gutandukana'.

Immaculate Nantango yasangije amafoto ye imbuga nkoranyambaga ari kumwe n'uwahoze ari umugabo we, basangira ifunguro, bakata na Keke (Cake) yanditseho ngo: 'Happily Divorced' aho bashakaga kuvuga 'Twishimiye Gutandukana'. Yasobanuye ko ari ngombwa kuko yagombaga 'kwishimira' umubano we na se w'abana be.

Ati: 'Uyu munsi, nahisemo kwishimira iherezo ry'ikintu cyavuyemo abahungu babiri beza. Nishimiye ubucuti, kurera hamwe, no gukura. Imyaka irindwi ishize, sinari nzi ko tuzaba turi aha twicaye hamwe dusangira ifunguro twishimira itandukana '. Nantango kandi ashinja uwahoze ari umugabo we guhemuka, yongeraho ko kwemera kubabarira amakosa ye bitari byoroshye.



Source : https://yegob.rw/bakoze-ibirori-bishimira-gatanya-yabo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)