Bane barimo abageni bakurikiranyweho gukoresha ibisubizo bya Covid-19 by'ibihimbano (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafashwe bamaze gukoresha ibisubizo by
Bafashwe bamaze gukoresha ibisubizo by'ibihimbano bya Covid-19

Abatawe muri yombi ni Nikuze Madrene, umugabo we Nsengamungu Jean Luc, uwari uhagarariye umugabo mu bukwe bwe (Parrain) witwa Ngabo Festus hamwe na Kwizera Nelson ushinzwe gupima ibizamini muri Holebu Clinic ikorera mu Karere ka Gasabo.

Nsengamungu na Nikuze Madrene bari bakeneye byihutirwa ibisubizo byerekana ko batarwaye Covid-19 kugira ngo bashobore gukora ubukwe bwaje gukorwa ku itariki 14 Kanama 2021 bifashishije ibisubizo by'ibihimbano bahawe na Kwizera Nelson, uvuga ko yabikoreye Ngabo Festus nk'umuntu bari bamaze kumenyerana bakaba inshuti kuko yari asanzwe ahivuriza nyuma yo kumuha ibisubizo akamuha amafaranga ibihumbi 20 yishimwe.

Nikuze Madrene avuga ko yari afite ubukwe ku wa gatandatu afite kujya kwipimisha ku wa gatanu mu gitondo.

Ati “Ku wa kane nimugoroba parrain arampamagara ambaza niba twamaze kwipimisha mubwira ko turi bujyeyo ku wa gatanu mu gitondo, hanyuma rero ambwira ko ashobora kudufasha tutiriwe tujya kwipimisha tukabona ziriya sms (ubutumwa bugufi kuri terefone). Yanyatse nimero ya telefone hanyuma anyaka na nimero z'irangamuntu ndabimwoherereza, hari ku wa kane nijoro. Ku wa gatanu mu gitondo nibwo nabonye sms ivuye kuri RBC inyereka yuko ndi muzima ni uko byagenze”.

Kwizera Nelson ushinzwe gupima no gutanga ibisubizo mu ivuriro rya Holebu, avuga ko Ngabo yari asanzwe yivuriza ku ivuriro ryabo aza kumusaba serivisi bituma atayimwima.

Ati “Yivuriza iwacu noneho aza kuvuga ko atabonye message y'ibisubizo arampamagara ndayimuha kuko muri system yari arimo ariko nyimuhaye arangije arampamagara arambwira ati mfite n'abageni banjye bagiye kwipimisha ku kigo nderabuzima ariko nta butumwa bugufi bw'ibisubizo babahaye kandi bababwiye ko ari bazima. Ko amasaha yageze ntiwamfasha bakabibona, ndamwemerera ndabibakorera bucyeye yampaye ibihumbi 20 kuri momo arambwira ngo wakoze waraye udufashije”.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko ibyo ari ibyemezo abantu bahitamo bakabifata bumva ko bishobora kurangira nta ngaruka.

Ati “Ariko turagira ngo tubabwire ko ingaruka zihari, umuntu uwo ari we wese ubungubu utekereza ko azahimba igisubizo cyo kwipimisha Covid-19 cyangwa se n'ibindi byose by'ibyangombwa bisabwa gukora ikintu runaka, turagira ngo tumubwire yuko aba arimo gucura umugambi wo kuba yamara imyaka iri hagati y'itanu kugera kuri irindwi muri gereza. Ibyo babyumve neza kubera ko ari icyaha gihanwa n'amategeko”.

Baramutse bahamwe n'icyaha bahanishwa ingingo ya 276, itegeka ko bahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni (3) ariko ntarenge miliyoni eshanu (5).

Kugira ngo abo bafatwe ngo byatewe n'umuturage wumvise abo batatu babyigamba atanga amakuru kuri Polisi irabafata, na bo bahita bavuga uwabahaye ibyo bisubizo by'ibihimbano na we atabwa muri yombi.

Bikurikire muri iyi video:




source : https://ift.tt/3z9Nxz2
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)