Bane barimo David Bayingana bari mu maboko ya Polisi kuko baraye banywera inzoga muri Hotel bukabakeraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bane bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama nyuma y'uko Polisi ikorera muri kariya Karere ifashe abandi bantu 26 bari mu gitaramo kiswe silent disco.

Bivugwa ko hari abantu 67 basanzwe muri Hoteli yitwa Kivu Park ariko bagasanga bamwe muri bo bafite impusa zo kuba bari mu bikorwa by'ubukerarugendo.

Abantu 41 barimo na David Bayingana bari bafite impusa z'ubukerarugendo barasigaye ariko basabwa kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 arimo kubahiriza amasaha y'ingendo ndetse n'andi yose.

Ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama ni bwo Abapolisi basanze abantu bane barimo David Bayingana bari kuri comptoire y'akabari k'iriya Hoteli bari kunywa inzoga, bahita bajyanwa muri stade.

Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko bariya bantu barimo uyu munyamakuru David Bayingana, nubwo bafite ziriya mpusa zitangwa na RDB ariko bitabaha uburenganzira bwo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Uyu muyobozi avuga ko bariya bantu barenze ku masaga yo guhagarika ibikorwa kuko baraye banywa bukabacyeraho ndetse bakanasinda.

Ati 'None se RDB itanga ibyangombwa byo gusinda no kurenga ku mabwiriza ? Uwo murongo hari aho wawubonye ?"

Gusa uriya munyamakuru David Bayingana we yatangaje ko bafashwe nka saa moya n'igice za mu gitondo (07:30') babyutse bagiye gufata ifunguro rya mu gitondo.

Ubu twandika iyi nkuru, ibi byamamare biri muri stade ya Rubavu aho bagiye gukurikiza ibindi byose bikorwa ku bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Bane-barimo-David-Bayingana-bari-mu-maboko-ya-Polisi-kuko-baraye-banywera-inzoga-muri-Hotel-bukabakeraho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)