Benshi bashenguwe n'urupfu rwa Padiri wa Cyahinda waguye mu mpanuko ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Padiri Buhanga Jean Claude yaguye mu mpanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama ubwo imodoka nto yari arimo yagwiriwe n'ikamyo yari itwaye umucanga.

Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe akaba n'Umuvugizi w'Inama y'Abapisikopi mu Rwanda yashyize hanze itangazo ribika Padiri Jean Claude Buhanga.

Rigira riti 'Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare n'Abapadiri b'iyo diyoseze hamwe n'abo mu muryango wa Padiri Jean Claude Buhanga, baramenyesha inshuti n'abavandimwe ko Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021 azize impanuka.'

Ababonye amafoto yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo iriya mpanuka yari iteye ubwoba, bashenguwe n'urupfu rw'uyu wari warihaye Imana.

Yaguye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Kibeho, Akagali ka Mubuga ubwo ngo yabonaga ikamyo ihorera na we agahagarara ngo ayibererekere ariko ikaza ikagwa hejuru y'imodoka yari arimo.

Padiri Buhanga Jean Claude wari mu modoka nto voiture RAC 493N yagwiriwe n'ikamyo IT 402 RG yavaga i Kibeho yerekeza Ndago.

Padiri Buhanga wayoboraga Paroisse ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru yahise apfa uwo bari kumwe arakomereka cyane.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Benshi-bashenguwe-n-urupfu-rwa-Padiri-wa-Cyahinda-waguye-mu-mpanuko-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)