'Uko bigenda kose ndava hano ukimpaye nutakimpa ndakuvana mu kazi kanjye.' – Umwe mu bakozi batswe ruswa y'igitsina n'umuyobozi wabo yavuze uko yabakaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakobwa bakora muri kompanyi icunga umutekano izwi nka High Sec ku bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, basobanuye uburyo uwari umuyobozi wabo witwa Habimana Emmanuel yabakaga ruswa y'igitsina.

Bamwe muri aba bakobwa, bavuga ko binjiye mu kazi babanje kwakwa ruswa y'igitsina mu gihe abandi bavuga ko hari abo yakaga iyo ruswa kugira ngo bahembwe.

Umwe muri bo avuga ko ubusanzwe atuye mu bice bya Mahoko ariko ko uriya wari umuyobozi wabo yakunze kumusirisirimbaho amusaba ko baryamana kugira ngo azamwimurire hafi y'iwabo.

Ati 'Yaraje arambwira ngo ntabwo ngomba kumuha kugira ngo anjyane hafi y'iwacu, nkavuga se ndaguha iki, akambwira ngo si igitsina se hari icyo utumva.'

Ngo yamwizeje ko azamuha ariko akomeza kumurerega, ubundi aramunaniza amujyana ahantu hatandukanye ngo ashaka kumuhana ndetse biza no kumara amezi atatu adahembwa kimwe na bagenzi be baje kuganira bagasanga bose bahuriye ku kuba baranze ko baryamana.

Undi mukobwa wari na mushya muri ako kazi na we ngo yamwatse ibihumbi 25 Frw by'impuzankano ndetse ngo aranayatanga ariko ngo akimara gutaha ahita amuhamagara amubwira ko akenewe ku kazi ariko ngo yasanze ari agatego.

Ati 'Mpageze mbona ntakintu kizima ari kumbwira ahubwo akambwira ngo mwegere akajya mu bintu byo gukarisa, ari kumbwira ngo nimwegere musome…'

Ngo yahise amubwira ko hari umumotari umuzanye kandi agomba kumusubizayo aramwemerera ariko amubwira ko mu gitondo cya kare agomba kuza kumuha ariko nabwo ntibyaba ariko aza kumuha nyirantarengwa ko bagomba kuryamana.

Uyu mukobwa uvuga ko yumvaga atatakaza akazi, avuga ko yaje akabiganirizaho bagenzi be bakumvikana uburyo bazamufatisha ari na bwo yahitaga agenda akamwizeza ko azamuha.

Ngo ku Cyumweru yaje kumukura ku kazi amujyana mu nzu yabagamo ariko asiga abibwiye umuyobozi, bakigerayo ngo bahita biyambura ariko bagiye kugera ku gikorwa nyirizina wa muyobozi aba arahageze.

Avuga ko uwo muyobozi yababwiye ko batabajyana mu buyobozi bwisumbuyeho ahubwo ko bashakaga guca ku ngeso uwo mugabo.

Ngo bwakeye ababwira ko agiye kubirukana ari na bwo bahise biyambaza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rugahita rumuta muri yombi.

Undi mugore na we uvuga ko uriya muyobozi wabo yabarembeje abasaba ko baryamana, yavuze ko hari igihe imvura yaguye akajya kugama mu nzu ye agezeyo agatangira kumukorakora ariko icyo gihe ngo ntacyabaye.

Ikindi gihe ngo yamusanze aho yakoreraga 'arambwira ngo noneho uyu munsi uko bigenda kose ndava hano ukimpaye nutakimpa ndakuvana mu kazi kanjye.'

Uyu mugore uvuga ko na we yamaze igihe kinini adahembwa, avuga ko abandi bakobwa bemeye kuryamana na we, bo bahembwa.

Nikuze Josiane usanzwe ari umugore w'uriya mugabo, avuga ko yatewe impungenge n'ibirego bishinjwa umugabo we kuko yari amaze igihe igitsina cye kidafata umurego ndetse ko banabishwaniye bigatuma ata urugo.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yagambaniwe n'umukuriye muri iriya Kompanyi icunga umutekano mu buryo bwigenga.

Ivomo: Ukwezi



Source : https://impanuro.rw/2021/08/12/uko-bigenda-kose-ndava-hano-ukimpaye-nutakimpa-ndakuvana-mu-kazi-kanjye-umwe-mu-bakozi-batswe-ruswa-yigitsina-numuyobozi-wabo-yavuze-uko-yabakaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)