Birahebuje kukugira Inshuti magara nkunda! Umugore wa Riderman yavuze ibigwi umugabo we bamaze imyaka 6 babanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y'Imana nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , Agasaro Nadia yashimiye umugabo we Gatsinzi Emery Uzwi ku izina [Riderman] mu butumwa bwuzuye amarangamutima n'urukundo rwinshi.

Agize ati ''Imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y'Imana n'abantu, Riderman ibaye itandatu umpa urukundo rwinshi bidasanzwe birahebuje kukugira nshuti magara nkunda. Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze Ihuza inzira zacu mu buryo bwayo dore ko Ikora ukwayo Reka nyishimire kuko yakabirije inzozi zanjye muri wowe ubuzima bwange bw'iteka. Uzi ibyo ndi kuvuga.


Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje amashimwe ku Mana yo ikomeje kurinda isezerano ryacu nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe ndagukunda n'umutima wange wo. mu ruhande rwawe hari ibyiza gusa".


Imfura ya Riderman yabyaranye na Miss Agasaro Nadia



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/birahebuje-kukugira-inshuti-magara-nkunda-umugore-wa-riderman-yavuze-ibigwi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)