Aya mateka hashize imyaka irindwi Alysia Montana ayakoreye muri Amerika ubwo hakinwaga shampiyona yaho mu mukino wo gusiganwa ku maguru, byatumye benshi bamubonamo ubutwari no gutinyura igitsinagore cyitinya kandi gishoboye kwesa imihigo.
Alysia wari uhanganye mu gusiganwa muri metero 800, yasoje isiganwa ari ku mwanya wa mbere ndetse yambikwa umudali. Uyu mugore wari ufite imyaka 28 y'amavuko yari amaze ibyumweru 20 afite umwana munda yiteguraga kubyara.
Nyuma yo gusoza irushanwa ari ku mwanya wa mbere ndetse akanegukana umudali, Alysia yagize ati: 'Nirutse ntwite, kandi ndumva meze neza cyane. Ntabwo intego yanjye kwari ukuba uwa mbere, oya ntabwo nahataniraga kuba uwa mbere muri metero 800'.
Alysia yatinyuye abagore batwite bitinya ndetse bagatinya gukora ibigaragara nk'aho bitinyitse, yagize ati 'Ibi byakuyeho ubwoba bwose abantu baba bafite ku ngaruka mbi zishobora kuba ku mugore wirutse atwite, icyo nabonye cyo ni uko gukora imyitozo bifasha umugore utwite ndetse n'umwana atwite'.
Abaganga bashishikariza abagore batwite gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse n'abana batwite bamererwe neza.
Ibyo Alysia yakoze mu 2014 bifatwa nk'icyitegererezo ndetse n'igikorwa cy'ubutwari gikwiye kubera abandi urugero rwiza no gutinyura igitsina gore mu bikorwa bitandukanye bigaragara ko umusanzu wabo ukenewe mu buzima bwa buri munsi.
Alysia Montana yatsindiye umudali mu kwiruka metero 800 atwite inda y'amezi atanu mu 2014
Igikorwa Alysia yakoze gifatwa nk'ubutwari bukomeye yagize benshi bakwigiraho byinshi
Montana yakoze ibyo benshi badatekereza ariko bifasha cyane ku mugore utwite
Montana asuhuza abafana nyuma yo kwegukana intsinzi