Biravugwa ko Igor Mabano agiye gukora ubukwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukunzi we, Igor Mabano akaba yaramwambitse impeta mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje cyane ko ngo bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rw'aba bombi barugize ibanga rikomeye.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko umuhanzi Igor Mabano n'umukunzi we ufite inkomoko mu gihugu cy'u Buhinde, mu cyumweru gitambutse, yafashe irembo mu muhango witabiriwe n'umuryango ndetse n'intumwa z'umuhanzi Igor Mabano.

Andi makuru kandi umwe mu nshuti za hafi z'umuhanzi Igor Mabano yahaye InyaRwanda yavuze ko muri iki cyumweru kuri uyu wa gatatu uyu muhanzi ndetse n'umukunzi we bazajya mu murenge gusezerana imbere y'amategeko.


Biravugwa ko Igor Mabano arajya gusezerana mu murenge kuri uyu wa gatatu

Yagize ati: 'Njyewe amakuru mfite ni uko Igor Mabano agiye gushaka umuhindekazi ubwo rero uwo muhindekazi bakazajya mu murenge kuwa gatatu bakaba kandi baragiye gufata irembo kuri uyu wa gatandatu, ayo yo ni ukuri, ni impamo ariko ibiri hejuru y'ibyo ntabindi nzi cyane'.

Yakomeje agira ati: 'Nibyo Igor Mabano azajya mu murenge muri iki cyumweru kuri uyu wa gatatu, ibyari byabaye kwari ugufata irembo ariko ibijyanye n'imihango y'ubukwe byo Igor Mabano azajya mu murenge kuri uyu wa gatatu'.

Mu gushaka kumenya ukuri kwa nyirubwite, Igor Mabano, we yabihakanye avuga 'ko atari byo ariko bibaye ari n'ukuri byaba ari byiza ariko atari ukuri' cyane ko 'igihe nikigera azabitangaza' ndetse anavuga ko abo bantu ataba azi aho bakuye amakuru nk'ayo 'atari ukuri'.

Igor mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, aribyo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo aribyo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo aribyo.''

Amakuru agera ku InyaRwanda.com kandi avuga ko umuhanzi Igor Mabano amaze ukwezi n'igice 'yambitse impeta' umukunzi we w'umuhindekazi mu muhango witabiriwe n'abantu batanu b'inkoramutima z'umuhanzi Igor Mabano.


Igor Mabano yahakanye amakuru y'ubukwe n'umuhindekazi amuvugwaho

Inkuru z'urukundo ku muhanzi Igor Mabano ni nshya kubera ko uyu muhanzi nta hantu yigeze avugwa mu rukundo n'umukobwa uwo ari we wese cyangwa ngo amutangaze ubwe ku mbuga nkoranyambaga z'iwe zitandukanye.

Gusa si ubwa mbere abahanzi bivuzwe ko bagiye gukora ubukwe nyuma bikaza kugaragara ko byari ukuri nyamara bo batarashatse ko bijya ahagaragara ngo berure bikaza kugaragara nyuma.

REBA HANO INDIRIMBO YARI WOWE IMAZE AMEZI ATATU IGOR MABANO AHERUKA GUSOHORA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108664/biravugwa-ko-igor-mabano-agiye-gukora-ubukwe-numuhindekazi-yamaze-kwambika-impeta-108664.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)