Ububyutse ni ingingo yagutse tutahita turangiza kuvugaho muri aka kanya, icyakora mu ruhererekane rw'inyigisho tuzabagezaho kuri iyi ngingo, tuzabasobanurira ububyutse icyo ari cyo, abakwiye kubuhabwa, icyo bumariye Itorero, Leta z'ibihugu n'isi muri rusange. Tuzagaruka ku mpamvu nyamukuru ububyutse bukenewe by'umwihariko muri iki gihe, ese hazakorwa iki ngo ubwo bubyutse buze. Igihugu cy'u Rwanda kandi ngo ubuhanuzi bwavuze ko ari ho hazaba inkomoko y'ububyutse bukomeye buzakwira isi yose. Ese tubutegereze ryari? Na byo muzabisoma mu nyigisho zizakurikira iyi.
Ububyutse ni cyo gisubizo itorero(amatorero yose atari amwe) rikeneye muri iki gihe, ni nacyo gisubizo cy'igihugu(Poritike), nko muri Amerika ivangura ry'amoko ryahabaye icyatumye bongera gusangira ni ububyutse bwo mu 1906 (Abazungu n'abirabura buzuye Umwuka Wera, bahita babona ko Imana itavangura). Umwuka Wera uhuza abantu mu buringanire n'ubwuzuzanye, ibi biratwereka ko ububyutse ari ingenzi no mu rwego rwa politike, mu bukungu, mu mibanire ndetse no mu mwuka.
Ibibazo byose biri ku isi igisubizo cya byo ni uko Imana yayiha ububyutse. Ububyutse bukemura n'ibibazo byananiranye no kwa muganga, Biological issues (Abantu bakabyara, abantu bagakira indwara abadayimoni bagahunga).
Buriya ububyutse buje mu magereza imanza zakwica, ku buryo bavuga bati 'Mwe kwirirwa mugoka ni njye wabikoze'. Ingo zisenyuka ububyutse buramutse buhageze bavuga bati turi umubiri umwe, ububyutse ni igisubizo ku rubyiruko rwananiranye, muri make dukeneye ububyutse. Umwuka Wera yanagiye akora ku bijyanye n'iyangirika ry'ikirere(Mu gihe cya Eliya Umwuka Wera yaraje imvura iragwa), Umwuka Wera uzana ububyutse ni igisubizo cy'isi!
Impamvu ari igisubizo cy'isi ni uko Yesu ari cyo yasize. Yesu agenda nta masambu yabasigiye, nta konte yasize, yarababwie ngo "Nzaboherereza ibyo Data yasezeranyije." Umwuka Wera aje barasubijwe. Ububyutse ni ikifuzo tugomba kuba dufite buri munsi kugeza dusubijwe. Kandi Imana iyo ibonye umuntu wihutira gushaka ububyutse, irabumuha!
Mbere ya byose tubanze twibaze ngo ububytse ni iki?
Mu gitabo cye kitwa 'Ububyutse', Billy Graham yerekanye ko 'Ububyutse'ari: Igihe abantu bakunze ijuru kuruta isi. Twibaze rero, kino gihe mubona abantu bakuze iki muri ibi byombi? Umuririmbyi yaravuze ngo 'iby'isi byibagije iby'ijuru'. Yarongeye avuga ko ububyutse ari 'Igihe Imana isura ubwoko bwayo kugeza ku rwego banga icyaha bagakunda gukiranuka' Kwanga icyaha ukakibenga, ukacyanga ni yo cyaba kigutunze ukakireka, bigaragaza ububyutse.
Hari ibintu twitiranya n'ububyutse kandi atari bwo
Icya mbere ni ibihe byiza:Hari igihe ujya mu giterane ukaririmba ukumva ugize ibihe byiza, ariko ntabwo ibihe byiza ari ububyutse! Ibihe byiza bishobora kubaho biturutse ku Mana ariko nta bubyutse. Ibihe byiza ni ikintu kikubaho(Ngiye mu gitaramo ndanezerwa bikarangirana nigitaramo), ariko ububyutse si ko bumeze. Ububyutse ni Porosesi(Process), ni intambwe iva ku yindi ijya ku yindi, ntabwo birangirira ahantu runaka nko mu giterane cyangwa mu rusengero. Ibihe byiza bishobora kuba ku muntu agataha, bikarangiana n'aho yagiye n'ibihe byiza yagize.
Ariko na none aho ububyutse buri ibihe byiza ntibihabura, kandi ibihe byiza byazanywe n'ububyutse byo birakomeza. Ibihe byiza bishobora kuba umunsi umwe nyuma y'icyumweru bikarangira, ariko ububyutse bwo ni ibintu bikwinjiramo kandi ukabijyana bigafata n'abandi. Nko kuri Pentekote ntabwo habaye ibihe byiza gusa, ahubwo habaye ububyutse, bubaye [Nk'itorero ry'i Roma nta wagiye kuribwiriza ubutumwa bwiza] abari aho mu isoko i Yerusalemu b'abanyaroma ni bo bajyanye yo ubutumwa bwiza.
Ibihe byiza ntabwo ari ububyutse kuko ushobora kugira ibihe byiza ntiwihane. Ibihe byiza bishobora kubaho nta n'Imana irimo: Hari ibihe byiza biba mu mupira w'amaguru abantu bakanywa inzoga bakanazoga, umuhanzi ashobora kugenda akaririmba agakora ku mitima y'abantu bakishima, bakagira ibihe byiza ariko ibyaha bakabigumana ntibigabanuke. Umunyabyaha akavuga ko nawe yafashijwe! Ariko aho ububyutse butandukaniye n'ibyo ni uko ububyutse bwo bugana ku cyaha, kuko kuri Pentekote[Ngo ayo magambo aragenda abacumita mu mitima!], ntabwo bafashijwe ngo batere haleluya nyinshi z'imirambararo, baravuze bati 'Dukore iki?"
Bati "Mwihane", iminsi myiza iturutse ku Mana ibone uko iza. Ibihumbi bitau (3000) birapfukama barihana. Ububyutse rero aho buri habaho kwihana ni cyo ububyutse burusha ibihe byiza. Ibihe byiza bishobora kubaho abanyabyaha bakishima, bakanezerwa, bakanaririmba, bakarambura amaboko bakavuza induru, bataha bakajya kunywa amayoga no gusambana! Kubera ko icyaha kitakozweho.
Kugira umubare w'abayoboke benshi(Megchurch), na byo byitiranywa n'ububyutse:Ushobora kubona ukabona insengero zuzuye abantu, ariko kuba zuzuye abantu si igisobanuro ko abantu bafite ububyutse! Kugira korari irimo umubare w'abantu 100, kugira urusengero rurimo amateraniro 7, ntabwo ibyo ari ikimenyetso cy'ububyutse.
Ariko na none iyo ububyutse buje abantu bariyongera kuko ku munsi wa Pentekote ngo 'Nuko Imana ibongerera abakizwa". Rero iyo abantu benshi biza kuba ari igisubizo cy'ububyutse buba bwaraje kuko turabafite. Ariko "Benshi" bakora iki, babaho bate, muri sosiyete babazi gute? Abo benshi nyuma yo kujya guterana isi ibazi ite? Ibihugu babamo abarokore bazwi nka bande?
Ububyutse kandi abantu benshi babwitiranya n'inyubako nziza:Usanga abantu benshi barwana n'inyubako, nabonye inyubako(Insengero) zijyamo abantu ibihumbi 10-20, ukavuga uti bafite ububyutse barimo gukora! Reka daa! Umuntu umwe ukorera shitani ashobora kubaha intwererano wenyine akubaka urusengero nta Mana azi, nk'uko i Yerusalemu Imana yakoresheje ba Kuro. Gusa na none mu bubyutse ntabwo inyubako zibura, ibikorwa by'amajyambere biraba kubera ko abantu baba bahawe umugisha n'Imana kandi bakagira urukundo ku Mnana ndetse no ku bantu. Kuri Pentekote bagurishije amasambu yabo, ngo nta mukene wabaga muri bo. Bityo rero hari inyubako muzabona zubatswe mu gihe cy'ububyutse bwarangira zigahagarara.
Ibitangaza nabyo byitiranywa n'ububyutse kandi atari bwo:Muri iki gihe dufite abantu benshi, abahanuzi, n'abagira amayerekwa benshi bagenda basengera abantu, ndetse n'abantu bagakira. Ariko ikintu gikomeye ni uko Satani na we akora ibitangaza! Ni yo mpamvu yavuze ko benshi bazaza biyitirira izina rye bakora ibimenyetso n'ibitangaza, ariko ntituzabakurikire, kandi tuzabamenyera ku mbuto zabo. Ariko ikitonderwa na none aho ububyutse buri ibitangaza bishobora kuba, kuko
Yesu yara vuze ngo "Ibimenyetso bizagumana n'abizera Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: "Bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.'
Ibitangaza byo mu bubyutse aho bitandukanira n'ibitangaza by'abakoreshwa n'abadayimoni ni uko bo babyiyitirira. Ariko ibyo mu bubyutse ntabwo batanga amatangazo, ntibabitegura, biza bitunguranye. Urugero rwiza Petero na Yohana bahagurutsa ikirema ku irembo ryitwa ryiza.
Dusubitse tukwifuriza kugira ububyutse muri wowe kuko byanagaragaye ko bushobora guhera ku muntu ku giti ke, bikagera no ku isi hose. Ubutaha tuzareba ibiranga ububyutse.
Reba hano Pasiteri Emmanuel Uwambaje avuga ku ngingo irebana n'ububyutse