Bizimungu Ally watoje amakipe menshi mu Rwanda yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Ally Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na Etincelles FC yatabarutse uyu munsi azize uburwayi.

Bizimungu wari umaze iminsi arwariye muri CHUK, yahitanwe n'uburwayi yari amaranye iminsi cyane ko yatangiye kuremba muri Kamena.

Bizimungu Ally yatoje amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS,ATRACO FC, AS Muhanga, Bugesera mu Rwanda, i Burundi yatoje ikipe ya Inter Star no muri Tanzania yatoje mu ikipe ya Mwadui na Alliance. Ally Bizimungu yanatoje mu gihugu cya Uganda.

Ally yapfuye yari aherutse gutoza Etincelles FC ndetse ayifashije kutamanuka.

Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yanditse ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mutoza.Yagize ati Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe n' Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimungu-ally-watoje-amakipe-menshi-mu-rwanda-yahitanwe-n-uburwayi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)