Bruce Melodie yasinyiye akayabo ka miliyari mu gihe cy'imyaka 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari y'amafaranga y'u Rwanda na Sosiyete icuruza ibiribwa yitwa Food Bundle.

Itahiwacu bruce wamamaye nka Bruce Meledie mu muziki, ni amasezerano y'imyaka 2 yasinye aho agiye gutangira afasha iyi kompanyi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n'abahinzi bakamenye uko bacuruza ibihingwa byabo mu buryo bugezweho, ni ubukangurambaga bwiswe #morefreslife.

Shikama Dioscore yavuze ko aya masezerano yari amaze amezi 6 aganirwaho, ngo abantu bashobora kumva ayo mafaranga bageka ko atari byo ari ibihuha ariko ngo bashatse gukora ibitamenyerewe muri muzika nyarwanda.

Ati 'Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha nibyo.'

Bruce Melodie uheruka gusinya amasezerano ya miliyoni 150 na Kigali Arena, yavuze ko yiteguye gukorera iyi sosiyete neza, akaba yishimira urwego umuziki we umaze kumugezaho.

Ati 'Nanjye nishimiye kuba ndi aha. Nishimiye kuba nagiriwe kino cyizere. Nari maze igihe nkora umuziki ariko ntabwo ibintu byari byakageze kuri uru rwego. Niteguye gukorana n'iyi sosiyete neza nk'uko nsanzwe mbigenza.'

Food Bundle ikorera muri Afurika yose ndetse na Dubai na Qatar. Ifasha abantu kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ni urubuga rwa Internet rufasha abantu kugura ibiribwa.

Mu Rwanda ikaba ikorana n'abahanzi ibihumbi 2, ngo yiteguye gukaba uyu mubare inshuro 100.

Bruce Melodie yasinye amasezerano ya miliyari y'amafaranga y'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasinyiye-akayabo-ka-miliyari-mu-gihe-cy-imyaka-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)