Burera: Intandaro yo gushwana hagati y’Akarere na rwiyemezamirimo wubatse igorofa kagategeka ko isenywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo gorofa yari imaze gutwara miliyoni 30 Frw, yayubakaga mu Mudugudu wa Ryaruhirima, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.

Dushimirimana yatangiye kubaka iyo gorofa mu mpera za 2020 ariko iza guhagarikwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangaje ko Dushimirimana yubatse nta ruhushya afite, byongeye yubaka ahantu hari hateganyijwe kunyuzwa umuhanda kandi ari mu manegeka, nubwo rwiyemezamirimo we abihakana avuga ko yubatse ahateganyijwe kubakwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati “Icya mbere yubatse nta cyangombwa afite, ntabwo tuzi impamvu atigeze asaba icyangombwa, ikindi yubatse mu mbago z’umuhanda ahari gucishwa umuhanda wa kaburimbo. Yahagaritswe n’Ubuyobozi bw’Umurenge ku itariki 12 Werurwe yanga guhagarara.”

Yavuze ko nyuma yo guhagarika Dushimirimana no kumuca amande ya 50.000 Frw, banamusabye gukuraho ibyo yari amaze kubaka ntiyabikora.

Ati “Bamusabye ko ahagarara agakuraho n’ibyo yubatse kuko yubatse binyuranyije n’amategeko kandi nta muntu wubaka atasabye uburenganzira. Yewe n’itsinda ry’akarere, abakozi ba One Stop Center n’umukozi wa RTDA, bagiyeyo baraganira bakora raporo na we ubwe ayisinyaho ariho komite nyobozi yahise ifata umwanzuro.”

Rwiyemezamirimo Dushimirimana ntiyemera ko yubatse ahatemewe ngo kuko iyo biba bimeze gutyo atari kubona icyangombwa cy’ihererekanyabutaka ry’aho hantu kuko yahaguze n’abandi mu mpera za 2020, agatangira kubaka mu Ugushyingo nubwo ihererekanya ry’ubwo butaka ryakozwe muri Gashyantare 2021 imirimo irimbanyije.

Icyakora uyu mukobwa, yemera ko yatangiye kubaka igorofa rye nta cyangombwa cyo kubaka arabona, gusa aho yari agiye kubaka ngo ni ahagenewe imyubakire.

Yagize ati “Iyo umuntu yubatse nta cyangombwa itegeko riteganya ko acibwa amande agahabwa icyangombwa, ntekereza ko kuba baranciye amande bari bafite uburenganzira bwo kuba baza bakayikuraho iyo koko babona ko nubatse ahantu hatemewe. Kuba naravuye mu kwezi kwa gatatu bikaza kugera mu kwa gatandatu, ndahamya ko bari bazi neza ko nta kibazo.”

Dushimirimana avuga atubatse mu manegeka kuko icyangombwa cy’ubutaka cy’aho kigaragaza ko hagenewe guturwa, byongeye hakaba hari n’izindi nyubako zahubatswe vuba aha.

Yavuze kandi ko aho yubatse iyo gorofa hari hasanzwe izindi yasenye, we akavuga ko hashobora kuba hari ibindi biyihishe inyuma.

Akarere kamushinja kubaka ahantu hari imbago z’ahazagurirwa umuhanda uri munsi y’iyo nyubako ukanashyirwamo kaburimbo.

Dushimirimana we avuga ko inyubako ye iri kure y’umuhanda kandi ngo iyo haza kubaho ko uzahubakwa, ihererekanyabutaka ntiryari gukunda.

Itegeko rigenga imihanda mu Rwanda rivuga ko ubutaka bweguriwe imihanda ya Leta n’iy’Uturere, urwego rwa mbere bubarwa hafashwe metero 22 uhereye muri kimwe cya kabiri cy’umuhanda ku mihanda yo mu rwego rwa mbere na metero 12 ku mihanda yo mu rwego rwa kabiri ari na rwo uyu wo muri Burera uzaba ubarizwamo.

IGIHE yageze aho iyi nzu ya Dushimirimana yari yubatse. Mu bipimo byifashishije metero, byagaragaye ko nibura yubatse muri metero 27,5 uvuye ku ruhande rwa ruguru y’umuhanda.

Munsi yayo kandi hari abandi bantu bahafite izindi nzu batigeze babarirwa mu bazahabwa ingurane kubera umuhanda.

Dushimirimana yakomeje agira ati “Nahise njya kwishakira amakuru muri RTDA, nti ‘Ese iyo umuntu yubatse mu mbago z’umuhanda mubibwirwa n’iki? Bati, ‘icya mbere aho hantu haba haratanzwe ingurane, aba ari ku rutonde rw’abigeze guteganywa bazabaguranira’. Nuko nzana n’umwirondoro w’abantu naguze na bo ngo ndebe niba bari no ku rutonde rw’abo bazagura na bo ndababura."

Amakuru yo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka agaragaza ko iki kibanza gifite UPI 11086 giherereye mu Mudugudu wa Ryaruhirima mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nemba giherereye ahagenewe guturwa.

Nyuma yo kwandikirwa n’akarere asabwa gusenya ibyo yubatse, Dushimirimana yahise yitabaza izindi nzego zirimo Intara n’abadepite bahagarariye urubyiruko mu nteko.

Ati “No muri sisiteme ubwabyo bahita babikwereka. Ikindi kimenyetso ni uko hari inzu zigera ku munani ziri munsi yanjye zitizigeze zihabwa ingurane, ni gute bagomba guhita kuri izo zose bakaza ku yanjye ya cyenda izo batarazibaruye?"

Impuguke mu igenagaciro ku mitungo itimukanwa, Niyonsega Jean Paul umaze igihe muri uyu mwuga kuko awukora kuva mu 2012, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe iyo havutse ikibazo nk’iki gikemurwa hakurikijwe amabwiriza asanzwe.

Yagize ati “Ubundi hari ibintu bibiri bibaho, icya mbere hari ukuba ku gishushanyo mbonera hateganyirijwe kubakwa, icyo gihe uwubatse adafite uruhushya acibwa amande akaka ibyangombwa. Icya kabiri iyo hatateganyirijwe kubakwa arahagarikwa agacibwa amande agakuraho ibikorwa bye."

Dushimirimana avuga ko impamvu yatumye asabwa gusenya ibyo yubatse, ari ubwumvikane buke afitanye n’abayobora akarere.

Ati “Ikintu mbona nazize ni ukutumvikana kwa komite nyobozi. Hari inama twajyaga dukorana nkaba narababwiye ukuri kwa kundi muba muri gusasa inzobe. Ikindi ni amashyari."

Nubwo Dushimirimana avuga ibyo, Meya wa Burera we ahamya ko nta kibazo afitanye n’uyu rwiyemezamirimo kandi n’iyo cyaba gihari hari izindi nzego bireba zabikemura.

Yavuze ko ibyo yazize ari ukutubahiriza amategeko agenga imyubakire, akubaka igorofa ahatemewe nta n’ibyangombwa yabanje gusaba.

Ati “None se hari ibibazo dufitanye ko ari njye uhagarariye akarere? Ayo ni amatiku. Hari n’akarengane, hari inzego zishinzwe gukurikirana ibyo by’akarengane, ibihuha byo yabijyana muri RIB wenda ni yo yabisesengura ariko njye ibyo by’ibihuha ntabwo tubigenderaho. Tugendera ku bintu byanditse kandi n’abatekenisiye batangamo inama."

Meya Uwanyirigira akomeza avuga ati “Yubatse nta ruhushya. Murabizi itegeko risaba ko ushaka kubaka abanza gusaba uruhushya, noneho n’inzu ye ugiye kureba, urwego irimo tugiye mu byiciro by’imyubakire urasanga ko hari n’ibindi yakwiye kuba yujuje. Icya kabiri arubaka mu mbago z’umuhanda, icya gatatu inzu ye iri mu manegeka kandi ntabwo twareba umuturage yubaka inzu ishobora no kuzateza ibibazo."

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, Izamuhaye Jean Claude, aherutse kuvuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi boherejeyo komisiyo ngo igikurikirane ikazatanga igisubizo mu gihe cya vuba.

Rwiyemezamirimo wasabwe n'Akarere ka Burera yavuze ko iyi nyubako yari imaze gutwara miliyoni 30 Frw
Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera buvuga ko iyi nyubako iri mu manegeka ndetse ikaba ikwiye gusenywa kuko iri mu mbago z'umuhanda
Dushimirimana ashinjwa gutangira kubaka iyi nyubako adafite ibyangombwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)