Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, ‘Food Waste Index 2021’ igaragaza ko buri rugo rwo mu Rwanda rumena ibiro 164 by’ibiryo buri mwaka, bivuze ko hamenwa toni 2.075.405 z’ibiryo buri mwaka nk’uko The New Times yabitangaje.
Iyi raporo yerekana ko i Burundi hamenwa toni 1.184.127 z’ibiryo mu ngo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakamenwa toni 8.912.903 mu gihe Kenya yo imena 5.217.367 naho ku Isi hose hakamenwa toni miliyoni 570 z’ibiryo zingana na 61% by’ibiryo byose bimenwa.
Iyi raporo ivuga ko ibi biryo bigira uruhare rukomeye mu kohereza imyuka ihumanya ikirere, ari na yo iteza ihindagurika ry’ikirere.
Umuyobozi Wungirije w’Ishami ryo mu Rwanda ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku biribwa ku isi (FAO), Otto Vianney Muhinda, yavuze ko kumena ibiryo n’imyaka bigomba kwirindwa mu buryo bwose kuva bigisarurwa kugera ku Isoko aho bicuruzwa no kugera ku bantu babigura.
Yagize ati “Mu ngo ibiryo byangirikira mu bubiko, aho bitegurirwa ndetse na nyuma yo kubiteka, kandi ibi ni ibintu byashakirwa ibisubizo. Nk’urugero, tubona amahoteli amwe muri Kigali amena ibiryo bitariwe ku munsi. Gusa hari gahunda yo guha abashonje ibyo biryo biba bitariwe nka bumwe mu buryo bwo kwirinda kumena ibiryo no gufasha abashonje.”
“Abantu bahaha ibiryo nibo ba mbere babimena, kandi ni inshingano za buri wese kugabanya ibiryo bimenwa uko abishoboye. Gusa turi gufatanya n’abandi kurebera hamwe uburyo twagabanya ibiryo bimenwa binyuze mu bukangurambaga tuzaha abaturage tukabigisha uko bashobora kubigabanya.”
Umuhanga mu bijyanye n’imirire, Gerard Ruzindana yabwiye The New Times ko imbarutso yo kumena ibiryo ituruka mu mitegurire mibi y’ibikenerwa mu rugo, agira inama abantu ko bakwiriye guhaha ibyo bamara aho kugura ibizahunikwa mu nzu igihe kirekire.
“Kumena ibiryo mu ngo bishobora kwirindwa, abantu bakabika ibiryo ahantu biguma byumye bakabirinda ko byatoha kugira ngo bitabora[…] ikindi buri rugo rukwiriye guhaha ibyo ruzateka byibura mu gihe cy’iminsi irindwi aho kubihunika mu nzu bikamara igihe, ari na ho byangirikira.”
Raporo ku bushakashatsi rusange ku birebana no kwihaza mu biribwa no ku mirire (CFSVA) yo mu 2018 yagaragaje ko 81.3% by’abanyarwanda badafite ikibazo cy’imirire ariko ingo 467.000 zitabona ibiryo bihagije.