Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musenyi byabereyemo witwa Twahirwa Gabriel, yatangarije Kigali Today ko ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize, ubwo bari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.
Avuga ko ubusanzwe inka zizerera zifatwa zigacibwa amande ari na byo byari bigiye gukorwa Safari George akabarwanya bigera aho atura hasi DASSO aramuniga amukurwaho n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi w'agateganyo, Mutware Hercule.
Gitifu Twahirwa ni byo yasobanuye, ati “Inka ziragirwa ku muhanda ziteza impanuka kenshi z'imodoka rimwe na rimwe hakabonekamo impfu. Twari mu bukangurambaga ku bantu bazerereza amatungo niko gusagarirwa na Safari.”
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yasobanuye ko abayobozi bagombye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n'abaturage, abasaba kudakoresha imbaraga z'umurengera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Mu kiganiro yahaye TV1, Minisitiri Gatabazi yavuze ko agiye kuvugana n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba kugira ngo bamenye uko bakemura ikibazo.
Ati “Nta mbaraga z'umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri jyewe nanavuga y'uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora ‘operation' (umukwabu), mufatanyije n'izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”
Yakomeje agira ati “Jye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”
Safari George ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi kubera kuniga DASSO.
source : https://ift.tt/3yiWAwt