Iyi poromosiyo izamara iminsi 22, igamije guha amahirwe abakunzi ba ruhago ndetse n'abanyarwanda muri rusange amahirwe yo gutunga ibikoresho bya Canal+ ndetse no kubona abonema ku giciro gito cyane.Â
Muri iyi poromosiyo ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000FRW), urahabwa ibikoresho birimo dekoderi ya HD, igisahani, telekomande ndetse na abonema ya Ikaze, ibi bikaba bivuze ko bivuye ku mafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) byaguraga mbere.Â
Ubusanzwe Canal+ igira abonema 4 zigurwa buri kwezi zirimo; Ikaze igura 5,000FRW, Zamuka igura 10,000FRW, Zamuka na Siporo igura 20,000FRW ndetse na UBUKI igura 30,000FRW ukareba amashene yose ya Canal+. Â
Ushaka kudacikanwa n'iyi poromosiyo gana umucuruzi wemewe wa Canal+, cyangwa ugane amabutike ya Canal+ aherereye muri isoko rya Nyarugenge, Ku gisimenti iruhande rwo kwa Lando cyangwa se Kicukiro centre ahateganye na IPRC.Â