Centrafrique: CSP Kanyamihigo yatowe nk’umupolisi w’indashyikirwa w’ukwezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CSP Kanyamihigo ayoboye abapolisi b’u Rwanda 140 bashinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique (PSU), abayobozi b’intumwa z’umuryango w’abibumbye baba muri iki gihugu ndetse bakanarinda bimwe mu bikorwaremezo bikomeye byo muri iki gihugu.

Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru cya MINUSCA (ECHO de la Police) nimero yacyo ya 30 ku rupapuro rwa 28 yasohotse tariki ya 15 Kanama 2021, haragaragara uko CSP Innocent Kanyamihigo n’itsinda ry’abapolisi 140 barimo abagore 22 barimo gusohoza inshingano zabo neza mu gihe gito cy’amezi atatu bamaze bageze muri kiriya gihugu kuva tariki ya 15 Gicurasi.

Baragira bati ” Innocent, Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abanyacyubahiro akomeje kubumbatira imiyoborere myiza n’ubunyamwuga biranga itsinda ayoboye. Iri tsinda ryageze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye tariki ya 15 Gicurasi 2021 rigizwe n’abapolisi 140 harimo abagore 22.

Umuhate no kwita ku murimo bashinzwe biranga iri tsinda birifasha kuzuza neza inshingano z’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye barimo muri Repubulika ya Centrafrique, by’umwihariko uburyo bacungira umutekano abanyacyubahiro bigaragaza imiyoborere myiza ye (CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo).”

Ubusanzwe iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rifite inshingano zo kurinda intumwa zihagarariye z’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye harimo ahatuye intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique.

Barinda Perezida w’inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’Ubutabera. Iri tsinda kandi rinakora ibindi bikorwa bihuza abaturage n’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bamaze amezi atatu gusa muri iki gihugu kuko basimbuye bagenzi babo tariki ya 15 Gicurasi 2021, mbere y’uko aba bapolisi bajya mu butumwa bw’umuryango w’Abimbye bahabwa impanuro n’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

CSP Kanyamihigo ayoboye abapolisi b’u Rwanda 140 bashinzwe kurinda abanyacyubahiro bo muri Centrafrique
CSP Innocent Kanyamihigo yashimiwe uburyo itsinda ayoboye risohoza neza inshingano



source : https://ift.tt/3k69Ak4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)