Comfort People Ministries bakoranye indirimbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
'Ubutunzi' ni indirimbo ya gatatu iri tsinda risohoye ifite amashusho izaba iri kuri Album yabo ya mbere bataratangaza izina. Iri tsinda rifite intego yo gukora ibikorwa byinshi by'ihumure babicishije mu butumwa buhimbaza Imana.

Bafite imishinga myinshi yo gukora, bagashima Jay Polly na Gisa bahuje imbaraga mu gukomeza gutanga ihumure muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19.

Ndayishimiye Jean Damascene Damas, Perezida wa Comfort People Ministries, yabwiye INYARWANDA ku ntego iri muri iyi ndirimbo ari ukubwira abantu ko nta handi babonera ubutunzi atari muri Yesu Kristo.

Ubutunzi bavuga muri iyi ndirimbo ni agakiza, kuko ufite agakiza Kristo ari muri we, aba afite byose; amahoro, kunyurwa n'ibindi. Bavuga ko iby'isi bizashira ariko ubutunzi bwo kugira Kristo bunorerwamo agakiza ntibuzashira.

At 'Turashaka kubwira abantu, iyo ufite Yesu uba ufite ihumure aribwo butunzi kandi no guhumuriza abantu tubabwira ko warira uyu munsi ejo ukishima. Imana igiye kuduhoza amarira twarize muri ibi bihe hariho ibyorezo, indwara n'ibindi.'

Damas yavuze ko muri uyu mwaka bafite imishinga myinshi harimo no kurangiza album yabo ya mbere ndetse no gukomeza ibikorwa by'ihumure. Avuga ko bahamagarira abantu batandukanye kubashyigikira kugira ngo bakomeze gukora umurimo w'Imana.

Iri tsinda ryavuze ko ritorohewe no gufata amashusho y'iyi ndirimbo bakoranye na Jay Polly na Gisa cy'Inganzo kuko bayafashe inshuro ebyiri, ariko Imana irabashoboza birangira bayasoje.

Comfort People Ministries ni itsinda ry'abaramyi rigizwe n'abantu babarizwa mu matorero atandukanye. Rifite isura nshya n'impinduka mu mikorere, cyane ko rigizwe n'abantu bakomoka mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bafite intumbero yo kwagura imipaka no guhuza abantu batari abo mu gihugu kimwe gusa ahubwo muri Afurika no ku Isi yose. Bagamije gutanga ihumure no gushyira imbere kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristo.

Jay Polly na Gisa cy'Inganzo baririmbye mu ndirimbo ya Comfort People MinistriesComfort People Ministries batangaje ko indirimbo 'Ubutunzi' yabaye iya Gatatu kuri Album yabo nshya

Itsinda rya Comfort People Ministries ryatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 2016 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUTUNZI' YA COMFORT MINISTRIES NA JAY POLLY NA GISA CY'INGANZO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108409/comfort-people-ministries-bakoranye-indirimbo-na-jay-polly-na-gisa-iri-kuri-album-yabo-ya--108409.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)