Cristiano Ronaldo mu nyandiko ndende yatanze gasopo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Juventus ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yatanze gasopo ku bantu yise ko bakomeje gukinira ku izina rye bamuvugaho ibyo bishakiye, ni mu gihe bavuga ko ashobora gusubira muri Real Madrid.

Inkuru ni nyinshi zivuga aho uyu rutahizamu wa Portugal ashobora kwerekeza mbere y'uko shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2021-2022 utangira, ni mu gihe amasezerano muri Juvesntus azarangira mu mpeshyi y'umwaka w'imikino.

Uyu rutahizamu w'imyaka 36, amakuru yagiye avuga ko ashobora kwerekeza muri PSG mu Bufaransa, Manchester City mu Bwongereza cyangwa se akaba yanasubira muri Real Madrid ariko iyi kipe ikaba yabiteye utwatsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yavuze ko ikintu cyatumye agira icyo ageraho mu rugendo rwe rwa ruhago ari uko yakoraga cyane ibikorwa bikivugira aho kwirirwa avuga.

Yavuze ko ari asuzugurwa cyane biciye mu mu itangazamaakuru bavuga aho azerekeza kandi byose bikaba ari ibihuha.

Ati 'birenze kunsuzugura nk'umugabo kandi nk'umukinnyi, uburyo ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru birasuzuguritse ku makipe yose yazanywe muri ibi bihuha kimwe n'abakinnyi n'abatoza bayo.'

Yakomeje avuga ko amateka yanditse muri Real Madrid ntaho azajya ndetse ko n'abafana b'iyi kipe bazamuhoza k'umutima.

Ati 'amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe. Yarabitswe. Mu magambo n'imibare, byaranditswe biri mu mitwe y'inkuru. Biri mu nzu ndangamurage i Bernabeu, biri mu mitwe ya buri buri mufana w'ikipe(…) Nzi ko abafana nyabo ba Real Madrid bazakomeza kunzirikana mu mikino, nanjye nzabahorana mu mutima wanjye.'

Yakomeje avuga ko kwihangana byamuniye ahitamo kubwiza ukuri abakomeje gukinira ku izina rye.

Ati 'muri Espgane hamaze iminsi inkuru zimpuza n'amakipe atandukanye muri shampiyona zitandukanye, nta n'umwe wigeze agaragaza ko ashishikajwe no kumenya ukuri nyako. Kwihangana ngo nceceke, ntabwo nareka abantu ngo bakomeze bakinire hejuru y'izina ryanjye. Ntitaye k'urugendo rwanjye(career) n'akazi kanjjye, niteguye guhura n'immbogamizi zose nzahura nazo. Hari ikindi? Ibindi byose ni ukuvuga gusa.'

Cristiano Ronaldo akaba yemeje ko azaguma muri iyi kipe kugeza asoje amasezerano ye umwaka utaha w'imikino. Yinjiye muri Juventus muri 2018 avuye muri Real Madrid yagiyemo 2009 avuye muri Manchester United.

Cristiano Ronaldo yasabye abantu kureka gukinira ku izina rye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mu-nyandiko-ndende-yatanze-gasopo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)