Dore abakobwa 5 bahize abandi mu kugaragaza impano mu irushanwa rya Miss Supranational 2021[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane tariki 12 Kanama 2021, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Supranational batangaje abakobwa 5 batsinze icyiciro 'Miss Talent'.

Mubatsinze harimo Veronica wo muri Ghana werekanye impano mu bijyanye no gusiga ibirungo by'ubwiza 'make up' abakobwa bagenzi be. Ni amashusho bigaragara ko yafashwe mbere y'uko yitabira iri rushanwa. Uyu mukobwa ariko yanagaragaje impano mu kuririmba.

Hatsinze kandi Linda Sibrian wo muri El Salvador wagaragaje impano mu kubyina imbyino zakizungu. Hari kandi Umunya-Thailand Queen Benjarat wagaragaje impano mu gucuranga piano anaririmba

Umunya-Trinidad Tobago, Jennelle Thongs we yerekanye impano mu kwifotoza akanyura abamufata amafoto; ibi yabisanishije no kwifotoza mu makanzu maremare akaberwa. Uyu mukobwa kandi yanaririmbye indirimbo 'He Lives in You' ya The Lion King.

Shivali Patel wo muri Leta Zunze Ubumwe za Ameirka, we yagaragaje impano mu kumurika imideli mu ntambuko zitandukanye ziranga abanyamideli.

Uyu mukobwa yerekanye ibice bitandukanye by'imbyino za kizungu zikunze kwifashishwa na benshi birimo nk'imbyino zo mu Buhinde n'izindi.

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruhagarariwe na Miss Umuratwa Kate Anitha utaratsinda icyiciro na kimwe kuva iri rushanwa ryatangira tariki 5 Kanama 2021.

Uyu munsi, abakobwa baratambuka ku itapi itukura bagaragaza ubushongore bwabo (Elegance).




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-abakobwa-5-bahize-abandi-mu-kugaragaza-impano-mu-irushanwa-rya-miss

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)