Dore ibintu 7 Imana itazakubaza kuri wa munsi- Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo dukora byose tukiri mu mubiri hari igihe tuzahagarara imbere y'intebe y'imanaza, Imana itubaze uko twabikoze, uko twakoresheje umugisha yaduhaye, ibyo dutunze,...Ni yo mpamvu dukwiye kwisubiramo bikitwa none, tugakora ibyiza nk'uko ijambo ry'Imana ribidusaba. Ibi ni ibintu 7 umuririmbyi akaba n'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Dominic yadusangije.

1. Imana ntizakubaza uko inzu yawe yanganaga cyangwa ubwiza yarushaga izindi . Ahubwo izakubaza abo wakiranye urugwiro ukabacumbikira muri iyo nzu.

2. Ubwoko bw'akazi wari ufite n'ingano y'umushahara wawe Imana ntizabirebaho. Izakubaza uko witwaye muri ako kazi n'icyo wakoresheje umushahara mu gushyigikira Ubwami bw'Imana no gufasha abakene.

3. Imana ntizakubaza ubwiza bw'imyambaro wari ufite na modeli zigezweho wajyanishaga mu gihe cyawe. Ahubwo izakubaza abo wambitse!

4. Umubare w'inshuti wari ufite ibyo ntacyo bivuze ku Mana, ahubwo izakubaza abo wabereye inshuti nziza bakakwigiraho kuyubaha.

5. Imana ntizakubaza aho wari utuye, izakubaza uko wari ubanye n'abaturanyi bawe!

6. Imana ntizakubaza abo wabwirije ubutumwa bwiza byonyine, ahubwo izakubaza ibyo wigishije icyo byahinduye ku buzima bwawe bwite n'umwanzuro wafashe.

7. Imana ntizakubaza impamvu watinze gukizwa cyangwa inshuro waguye. Umwami nasanga uri maso impanda ye uzayumva nta kabuza!

Imana igushoboze kuba uwo yifuza ko uba we kurusha kuba uwo wowe wifuza kuba.

Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije kuri Instagram. Kurikira hano indirimbo : NYUZUZA - Dominic Ashimwe feat Fortran Bigirimana

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-ibintu-7-Imana-itazakubaza-kuri-wa-munsi-Dominic-Ashimwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)