Dore ibiribwa birwanya umunaniro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiri wawe ukoreshwa n'ibyo uwugaburira. Inzira nziza yo kubona imbaraga nyinshi mu mubiri ni ukureba neza ko ufata ibiryo byiza bishoboka.

Ibyo urya ni byo bigena ingufu umubiri ugomba kugira.Ese wabonye ukuntu uhita unanirwa nyuma yo gufata ifunguro rinini rya saa sita cyangwa nimugoroba? Biterwa n'uko umubiri wawe uba urimo gukoresha ingufu nyinshi mu kugogora ibyo wariye.

Inzira yoroshye yo kwirinda umunaniro nyuma y'ifunguro ni ukurya amafunguro mato mato umunsi wose. Ibi bizagumisha umubiri wawe kuri gahunda buri gihe.

Ibiribwa bitanyujijwe mu nganda

Ibiribwa byanyujijwe mu nganda bikongerwamo amasukari, ibiribwa bifunze mu makarito n'inyama zibikwa igihe kirekire n'ibindi biribwa bimeze bityo, bishobora kubangamira imbaraga z'umubiri wawe.

Imbuto n'imboga zikiri nshyashya

Ibiribwa bishya, ni isoko y'intungamubiri nyinshi. Bitandukanye n'ibiribwa bitunganirizwa mu nganada kuko bishobora kwamburwa intungamubiri zigufasha kugira ngo ubeho igihe kirekire, ibiryo bishya mu bisanzwe birimo intungamubiri nyinshi. Ni byiza kurya imbuto n'imboga bikiri bishyashya.

Ibinyobwa bitarimo caffeine

Cafeine ni nziza mu rugero, kandi byagaragaye ko ifite inyungu mu buzima. Nubwo itanga imbaraga z'igihe gito, ntabwo iha umubiri imbaraga z'igihe kirekire.

Niba ushaka kugira ibyo ukosora, hitamo nibura ikawa y'umukara. Soda n'ibinyobwa bitera imbaraga bishobora kuba byuzuyemo isukari itunganijwe bishobora kugutera guhanuka, kandi biganisha ku bindi bibazo by'ubuzima iyo urengeje urugero.

Amazi:

Kunywa amazi ni ngombwa kugira ngo habeho imikorere myiza y'umubiri. Nubwo amazi adatanga ingufu mu buryo bwa karori, bifasha koroshya inzira z'ingufu mu mubiri, ni zo zongera imbaraga ubwazo.

Kunywa amazi umunsi wose, ukareka soda, ikawa, n'ibindi binyobwa. Niwimenyereza ibi, uzabona impinduka nziza ku buryo bwihuse.

Imineke

Imineke yuzuyemo umunyu ngugu wa potasiyumu, fibre, vitamins n'ibindi byinshi byagufasha kongera ingufu karemano (natural energy)

Source: www.healthline.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-birwanya-umunaniro.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)