"Ijambo ryawe ni itabaza ry'ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye." Zaburi 119:105
Iri tabaza iyo rikumurikiye bwa mbere usobanukirwa ko uri umunyabyaha
Urasobanukirwa ukagira agahinda gatera kwihana kuticuzwa. Kuva Adamu akoze icyaha kugeza uyu munsi umuntu ni umunyabya, ni mubi kuva kuri Adamu. Yesu yaje ari itabaza rimurikira abari mu mwijima. Yona igice cya mbere haravuga ngo 'Yaje ari umucyo, ariko umwijima ntiwabasha kwakira uwo mucyo. Ngo Yaje mu be ntibamwakira'. Ariko abamwemeye, abamwizeye, abamwiringiye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b'Imana.
Muri Kristo Yesu ni ho honyine umuntu ashobora kumurikirwa, akamenya ko ari umunyabyaha. Iyo umuntu ataramurikirwa ngo amenye ububi bwe akubwira ko ari umwere kandi ubuzima ariho ntacyo butwaye! Ariko iyo yamurikiwe n'iri tabaza, asobanukirwa ko ari umunyabyaha.
Kwezwa no guhiduka ku ngeso
Kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza, ntabwo bihagije. Abantu benshi barakijijwe ariko ntibarahinduka ku ngeso. Hari igihe idini ritubwira ko twera, rikatubwira ko turi abatagatifu, abapasiteri bo wagira ngo twungirije Imana! Ariko nagira ngo mbamenyeshe ko kwezwa biratureba twese, uhereye ku bashumba kugeza ku munyagice waje uwo munsi. Kuko umuririmbyi yararimbye ngo' Ngerageza uko nshoboye kwibuza inama mbi z'ibyaha nkajya mbyibonamo, aravuga ngo buri munsi jya umboneza. Ingeso za wa mubi zihora zishaka kubyuka uzirimbure uzice pe! Mpore nihariwe n'ibya Yesu."Kwezwa nta muntu n'umwe bitareba.
Iyo umuntu yinjiye mu nzira yo kwezwa no guhinduka, amenya ingeso ze zitari nziza akazibamba ku musaraba kugira ngo arusheho kugira umutima nk'uwari muri Kristo Yesu. Aha hantu naho, ujye ubwira Yesu uti'Umurikire n'ahatabona, aho umwijima uba, umpe umutima ukangutse uzinutswe ibyaha'.
Gukira imvune zo mu mutima
Yesu ntakiza ibyaha gusa, avura n'imvune zo mu mutima! Mu yindi mvugo tubyita ibyumba by'umwijima. Nzi abantu benshi biyanga kubera ubuzima baciyemo: Hari abantu bambara ibijipo bikubura ukagira ngo ni uko Umwuka wabibategetse, ari uko bamubwiye ko utuguru twe tumeze nk'uduti. Hari abantu banga uko bateye bitewe n'ibikomere bakuye mu miryango no muri sosiyete, bakabaho baremerewe. Uzarebe abarokore benshi bafite ibyishimo bike mu maso, ukibaza ko twageze aho Imana itangira ibyishimo kuki tutishima?
Barakijijwe yego, ariko hari ibyumba by'umwijima, hari ibintu bagendana kubera amateka banyuzemo. Hari inkuru nziza ko Yesu adakiza ibyaha gusa, ahubwo yaje no kuvura imvune zo mu mutima.
Kumenya ko waremewe gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu
Hari abantu benshi babaho batazi ko Imana yabaremeye gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu. Akabaho ubuzima bwe akubanganya no kunywa no kurya, kurongorwa, kurongora, no kubaka inzu gusa, ntamenye ko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza yose kandi muri Kristo Yesu. Hari umunsi tuzahagarara imbere y'Idacurwakibera, itubaze icyo yadutumye gukora mu isi niba twaragikoze!
Niba udasobanukiwe icyo Iman ayakuremeye ngo unagikore, uzaba uhombye cyane kuko uwo munsi nugera imbere y'Imana uzabibazwa. Iyo iri tabaza(Ijambo ry'Imana) rikumurikiye uhita usobanukirwa icyo waremewe kandi Imana ikaguha imbaraga zo kugikra. Ese waba warasobanukiwe icyo Imana yakuremeye? Niba utaragisobanukirwa Imana iguhe ubwo buntu uzaba ugiriwe neza.
Imana itumurikira idukura mu bibazo, itujyana mu bisubizo
Urugero: Abisiraheli bamaze imyaka 430 muri Egiputa, umunsi umwe irababwira iti 'Igihe cy'umubabaro wanyu kirarangiye, muzamuke mu gihugu cy'isezerano! Kumanywa yababereye inking y'igicu, nijoro ikababera inking y'umuriro, irabamurikira kugeza mu gihugu cy'isezerano. Hari umunsi umwe Petero yaraye aroba ijoro ryose ntiyagira icyo afata, hanyuma umucyo w'Itabaza Umwana w'Imana, Yesu araza arababaza ngo 'Bana hari icyo kurya mufite?' Arababwira ngo nibakure urushundura ibumoso, berekeze iburyo bararoba. Bararoba ifi nyinshi!
Bwari bwo bwa mbere barobye amafi angana nk'ayo barobye. Igitangaje iyi nyanja ya Garilaya kuva umunsi Yesu avuga ngo barobe kumanywa, baracyaroba kubera ijambo Yesu yavuze! Iyo tumurikiwe n'ijambo rya Kristo Yesu, Imana idukura mu bibazo.
Kumurikirwa kudukura mu bujiji, kutujyana mu bwenge
Murabizi ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge, ariko hari ubundi bujiji tubitse mu buzima bwacu, Yesu iyo atumurikiye tubuvamo. Abaroma 12:2 haravuga ngo'
Ntimwishushanye n'abikigihe nyamara muhinduke rwose', izindi Bibiliya ziravuga ngo ' Muhindure imyumvire'. Kera muntu yajyaga kubwiriza yitwa misiyoneri, ari pastieri atwaye Bibiliya. Ariko nitudahindura imyumvire, ntabwo pastieri bikigezweho, no kuba misiyoneri ntabwo bikigezweho ahubwo ikigezweho ni ukugenda witwa dogiteri ugiye kuvura, ugatwara ijambo ry'Imana.
Ni ukugenda uri umwubatsi, ukagenda uri umu misiyoneri wo mu mutima, ni bwo bazakwakira. Muri iki gihe isi iri ku muvuduko uri hejuru, biradusaba guhindura imyumvire.
Wareba hano iyi nyigisho yose