Dore umugisha uzanwa no kumvira Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugisha usobanuye kurebwa neza n'Imana bishatse kuvuga ngo umuntu wubaha Imana akayumvira ijisho ryayo rimureba neza, kandi uyu muntu aba afite umutekano usesuye kuko mu mugisha harimo uburinzi. Muri iyi nkuru turarebera hamwe abantu bumviye Imana bikabazanira umugisha.

Samweli aramusubiza ati 'Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama. (1Samweli 15:22)

Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi, kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. (Gutegeka kwa kabiri 28:1-2)

Nubwo kumvira Imana rimwe na rimwe bitunanira ndetse bikatugora, ariko bigira inyungu nyinshi.

Dore ingero z'abantu bumviye Imana bikabazanira umugisha:

Aburahamu Imana yaramuhamagaye iramubwira ngo va mu nzu ya so uze nkwereke igihugu nzakujyanamo. Akimara kumva iryo jwi araryumvira, kandi Imana imuhamagara yaramubwiye ngo nzaguha umugisha kandi nzogeza izina ryawe, kandi nzakugira ubwoko bukomeye ndetse nzagukomeza kandi uzaba umugisha.

Aburahamu yarumviye ahita ahaguruka aragenda, ibyo byose Imana yamuvuzeho yarabisohoje. Uyu munsi yamugize ubwoko bukomeye umuntu wese arabizi ko Abisiraheli ari ubwoko bukomeye, babikomoye kuri sekuru Aburahamu wumviye Imana.

Yozefu yumviye Imana kuko yari yaramubwiye ngo ntuzasamabane, ageze muri Egiputa kwa Potifari iryo hame yararikomeje n'ubwo nta muntu wamurebaga kandi yari umunyagano, ariko aravuga ngo ndibuka ibyo Imana yacu yadutegetse ibyo tubuzwa sinzabikora ngo ni uko ndi mu mahanga.

Kumvira Imana kwa Yozefu kwamuzaniye umugisha kandi kwamugize umugisha. Nitwumvira Imana tuzagira umugisha kandi n'abatuba hafi bazarya kuri uwo mugisha wacu. Muribuka ko abo muri Egiputa bagiriye umugisha kuri Yozefu mu gihe ahandi hari harateye inzara ariko we yari yarabagiriye inama yo guhunika ibiribwa.

Dawidi yumviye Imana akajya ayubaha aragiye intama za se Yesaya, akajya azirwanirira mugihe zitewe n'inyamaswa akumva afite urukundo rw'intama kandi akumva akunze Imana aho ari kuko yahoraga ahimbaza Imana aririmba. Imana yarebye Dawidi ibona umutima we umeze nk'uko ishaka. Imana iherako iravuga ngo Sawuli nari narimitse akansuzugura nabonye uwamusimbura ufite umutima wo kunyubaha no kunyumvira.

Umunsi umwe Imana yagendereye Samweli iramubwira ngo genda kwa Yesaya nkwereke uwo unyimikira, agezeyo Imana yimika Dawidi. Iyo twumviye Imana iratugabira nk'uko yagabiye Dawidi ubwami. Natwe nitwumvira Imana hari byinshi tuzagabana tutabirwaniye.

Muri macye dore inzira itagoye kandi itavunanye yo kubona umugisha w'Imana ni uko wakwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe hanyuma ugaca mu nzira ikuyoboye. Kumvira Imana birashoboka kuko hari ababishoboye bakayumvira bakagira umugisha, nawe nuyumvira uzagira umugisha.

Ev. Claudine

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dore-umugisha-uzanwa-no-kumvira-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)