Dr Biruta yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Zambia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kurahirira kuyobora Zambia, Perezida Hakainde yagiranye ibiganiro mu muhezo n’abari bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango barimo na Minisitiri Dr Biruta wari uhagarariye u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Zambia, byatangaje ko Perezida Hakainde yaganiriye na bo muri Taj Pamodzi hotel iherereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Lusaka.

Perezida Hakainde yavuze ko yaganiriye n’aba bayobozi ku ngingo zitandukanye zagarutse ku bubanyi n’amahanga.

Ati “Twaganiriye kuri gahunda z’iterambere twise Iterambere rya Zambia n’abanya-Zambia, mbere na mbere. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo Zambia izungukire mu buhahirane n’ubufatanye n’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Turajwe ishinga no guharanira kuzahura ubukungu bwa Zambia ku bw’abaturage n’igihugu cyacu ndetse n’akarere muri rusange.”

Uretse Minisitiri Dr Biruta kandi abandi bahagarariye ibihugu byabo bitabiriye irahira rya Perezida Hakainde barimo uwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Uhuru Kenyatta wa Kenya n’abandi.

Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa Kabiri, Perezida Hakainde yavuze ko ari iby’agaciro kuba yaragiriwe icyizere n’Abanya-Zambia kandi ari umuhungu wo mu cyaro.




source : https://ift.tt/3ykRKPj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)