Dr Emile Bienvenu yagizwe Umuyobozi wa Rwanda FDA - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida Kagame ni yo yashyizeho Dr Bienvenu Emile nk’umuyobozi mushya wa Rwanda FDA.

Itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Rwanda FDA rivuga ko iki kigo aricyo kigenzura imiti, inkingo, ibiribwa by’abantu n’amatungo byahinduriwe umwimerere n’ibindi bikomoka mu mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti, ibyongera n’ibyongerewe intungamubiri.

Kigenzura kandi ibintu bihumanya, imiti ikomoka ku bimera, ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti, ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, imicungire y’imiti n’ibiribwa bitujuje ibisabwa, imiti ikorwaho igeragezwa ku bantu no ku matungo.

Mu bindi iki kigo gishinzwe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no gukora, kubika, kugurisha, gukwirakwiza, gukoresha, gutumiza no kohereza mu mahanga, ibirango, ibipfunyiko n’ibindi.

Dr Bienvenu wahawe kuyobora Rwanda FDA ni umuhanga mu bijyanye n’imiti [Pharmacist] aho afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Master’s yavanye muri Kaminuza ya Western Cape muri Afurika y’Epfo.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’Ubuvuzi [Medical Science], yavanye muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suède.

Mbere yo guhabwa inshingano nk’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Bienvenu yanyuze mu mirimo itandukanye.

Dr Bienvenu uretse kuba amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuvuzi, ni n’Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya muri iyi kaminuza kuva mu 2017.

Yigeze no kuba Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi.

Dr Bienvenu kandi yakoze muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Muhimbili [Muhimbili University of Health & Allied Sciences] yo muri Tanzania mu 2016.

Kuva mu 2011 kugeza 2013, yari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Uyu mugabo ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi mu bigo bitandukanye aho ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, kuva mu 2009 ndetse yabayaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro bya Gisirikare kuva mu 2012 kugeza 2018.

Dr Bienvenu ni umushakashatsi wibanda cyane ku bijyanye n’imiti ndetse akaba mu 2006 yarakoranye na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no gushyiraho inyandiko y’ibipimo n’amabwiriza ngenderwaho mu buvuzi n’imiti.

Dr Bienvenu yagizwe Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda
Dr Charles Karangwa ni we wari umaze igihe ari Umuyobozi w'Agateganyo wa Rwanda FDA



source : https://ift.tt/3sh0uVd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)