Umutoza w'ikipe ya AS Kigali, Eic Nshimiyimana yavuze ko abakinnyi be batandatu batarasanga abandi mu mwiherero bose azi aho ariko iki cyumweru kirangira nabo baje.
Mu cyumweru gishize nibwo AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izahagarariramo u Rwanda.
Iyi kipe yatangiye imyitozo idafite abakinnyi bayo 6 barimo Haruna Niyonzima, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Robert Saba, Kakule Mugheni Fabrice na Rukundo Denis.
Eric Nshimiyimana agaruka kuri aba bakinnyi yavuze ko nk'ikipe bazi aho bari kandi ntawanze kwitabira k'ubushake, iki cyumweru bose baraba bahageze.
Ati "hari Saba uri hanze utaraza, abandi twari kumwe bagiye mu biruhuko nka Tchabalala na Pierrot bazaza muri iki cyumweru(twatangiye), Haruna na we azaza muri iyi weekend nibwo azagera mu Rwanda(y'ejo hashize), Rukundo(Denis) na we ashobora kuza ku wa Mbere. Abandi bose baraje uretse abo 6 ariko nabo tuzi aho bari."
Agaruka k'urwego yasanzeho abakinnyi be, Eric Nshimiyimana avuga ko nyuma y'igihe bari mu biruhuko yasanze batariyongereye ibiro cyane ndetse yizeye ko mu minsi ya vuba bazaba bameze neza bose.
Tariki ya 15 Kanama 2021 nibwo hazaba tombola y'uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika izaba, ni nabwo hazamenyekana ikipe AS Kigali bazahura.