Urubuga Bibleanswer.org rugaragaza ko Bibiliya ari cyo gitabo kimaze guca agahigo ku Isi mu gusomwa n'abantu benshi kandi akaba ari nacyo kimaze kugurishwa cyane kuko kugeza ubu kopi miliyari eshanu za Bibiliya zimaze kugurishwa.
Kopi miliyoni 100 zigurishwa buri mwaka, ni ukuvuga ko 273,972 zigurishwa ku munsi, kopi 11,415 zigurishwa ku isaha, kopi 190 zigurishwa ku munota naho kopi 3 za Bibiliya ziba zigurishijwe ku isegonda rimwe.
Urubuga rwitwa Christiantoday.com rwo rugaragaza ko 40% y'abasomyi ba Bibiliya bemeza ko ari igitabo cyazanye impinduka nziza mu buzima bwabo, 30% bemeza ko Bibiliya iramutse igizwe igitabo gishingirwaho mu kuyobora sosiyete iyo ari yo yose habamo impinduka nziza kurushaho.
Inyigo kandi yagaragaje ko 45% by'abakunda gusoma Bibiliya ari abagabo naho 59% ni abagore, 69% by'abakunda gusoma ni abafite hejuru y'imyaka 65 naho 39% ni abafite hasi y'imyaka 44 y'ubukure.
Wikipedia igaragaza ko mu mwaka wa 2020, umubare w'abatuye Isi kugeza ubu basaga miliyari 7.8 naho umubare w'abafite imyemerere ya Gikirisito ni miliyari 2.3. Umubare wa kopi za Bibiliya umaze kugurishwa ungana na 64% by'umubare w'abatuye Isi, ukaba ungana na 209% by'umubare w'abakirisito batuye Isi kuri ubu.
Dushingiye ku mibare yerekanywe mu bushakashatsi bwatangajwe n'imbuga zitandukanye tubonye hejuru, biragaragara ko Bibiliya ari igitabo gisomwa n'abantu benshi ku Isi, igitabo gifitiwe icyizere, igitabo gisomwa kandi kigakoreshwa n'abantu b'ingeri zose baba abafite imyizerere ya Gikirisito, abatayifite yewe n'abatemera Imana babona Bibiliya nk'igitabo cy'ubuhanga.
Kubera uku kwizerwa no gukundwa no gukoreshwa n'umubare w'abantu benshi, rimwe na rimwe Bibiliya ikoreshwa n'abantu mu nyungu zabo bwite nko muri politiki no mu buriganya butandukanye, ariko ibi bihabanye n'ukuri kwanditse muri yo ari nayo mpamvu abakora ibi baba biciriyeho iteka ryo kurimbuka ndetse bakarimbukana n'abizera ubwo buriganya.
"Umenye ko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n'ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo." (2 Timoteyo 3:1-5)
Uyu munsi usanga imitwe myinshi y'iterabwoba nka: Lord Resistance Army, Anti-Baraka n'iyindi, abanyepolitiki benshi bakangurira abantu gukora ibikorwa by'urugomo, abakora ibikorwa by'ubwambuzi bushukana, abakora ubusambanyi n'ibindi bikorwa by'ubujyahabi n'ubuhenebere bifashisha Bibiliya bashaka kwerekana ko ibyo bari gukora bashyigikiwe n'Imana cyangwa biri mu bushake bw'Imana. Ariko kuba umuntu afite Bibiliya cyangwa azi imirongo ya Bibiliya mu mutwe, ntibisobanura ko uwo muntu ari uw'Imana cyangwa ko ibyo akora yabitumwe kandi bishyigikiwe n'Imana.
Pawulo yandikira Timoteyo yamusabye kwirinda bene aba bantu bakoresha bibiliya mu bikorwa by'ubujyahabi n'ubuhenebere agira ati 'Bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo." 2 Timoteyo 3:5
Mu mwaka wa 2020 mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n'urubuga rwa thebibleanswer.org, hagaragajwe ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije abatuye Isi yose, byagaragaye ko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Youversion Bible app, abantu bagera kuri miliyoni 600 basomye Bibiliya kandi by'umwihariko basoma umurongo wo muri Yesaya 41:10 ugira uti "Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw'iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye."
Ibi bigaragaza ko hari abasoma Bibiliya gusa mu gihe cy'amage cyangwa bakayifata nk'igitabo bakoresha ngo barwanye amarangamutima yabo, cyangwa bakoresha nk'ikibamara ubwoba nyamara ubuzima babayemo atari ubuzima bushingiye ku kuri kuw'ijambo ry'Imana. Ariko ntabwo Bibiliya ibereyeho gushimashima amarangamutima yacu. Cyangwa nk'igikoresho cyo gukoresha ngo kitumare ubwoba maze dukore ibikorwa by'urugomo, ubwiyahuzi n'ubutagondwa kuko abakora ibimeze bityo bitwaje Bibiliya bibajyana mu rupfu.
Pawulo yandikiye itorero ry'i Korinto aribwira ko inyuguti yica aho umwuka agahesha ubugingo.
Yagize ati 'Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b'isezerano rishya batari ab'inyuguti, ahubwo ni ab'umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo." (2 Abakorinto 3:6)
Biratangaza kubona abantu bayobya, bemera kwishora mu bikorwa by'urugomo, ubwicanyi, kwiyahura, kwigomeka ngo ni uko uwabashishikarije gukora ibyo yabikoze yitwaje cyangwa yifashishije Bibiliya.
Pawulo yasobanuye Bibiliya icyo aricyo n'impamvu Imana yayihaye abantu bayo agira ati "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose." (2 Timoteyo 3:15;17)
Icya mbere Pawulo yavuze ni uko ibyanditswe byera byose (ibyanditse muri Bibiliya) byahumetswe n'Imana. Icya kabiri yerekanye impamvu n'umumaro byo gukoresha ibyo byanditswe byera (Bibiliya) ari zo Kwigisha umuntu, kwemeza umuntu ibyaha bye, gutunganya umuntu no kumuhanira gukiranuka. Icya gatatu yerekanye umusaruro utangwa no gukoresha ibyanditswe byera ariwo"kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose".
Igihe cyose uzabona umuntu ukoresha Bibiliya atari ukugira ngo akwigishe, akwereke iby'ibyaha byawe, agutunganye, kandi aguhanire gukiranuka rwose kugira ngo ube umuntu w'Imana ushyitse rwose kandi ufite ibigukwiriye byose ngo ukore imirimo myiza yose, uzamenye ko uyu muntu atari mu bushake bw'Imana kandi uzasobanukirwe nuko nubwo afite ishusho yo kwera ariko ahakana imbaraga zako, umeze utyo ujye umutera umugongo.
Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kirisito bubane namwe mwese! Yari mwene so Urinzwenimana Mike
Source: Igihe.com
Source : https://agakiza.org/Ese-twasobanukiwe-intego-y-Ibyanditswe-byera-None-kuki-hari-abifashisha.html