Ese ugira ishyari? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n'amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk'abantu? 1Abakorinto 3:3.

Umunsi umwe, ubwo nari ndimo kuganira n'abo mu rugo, nafashe ijambo kugira ngo mbahe ubuhamya n'amarangamutima y'igitangaza Imana yari imaze gukora mu muryango wacu. Umuhungu n'umukazana bacu bari barifuje kuba ababyeyi imyaka myinshi. Ibisubizo bya muganga bijyanye n'uburumbuke bwabo byari birimo ikibazo kandi umwanzuro wa nyuma babahaye wari uko bazigera bashobora kubyara bisanzwe. Mbega igikuba ku mitwe yabo!

Ariko, nyuma yamasaha 48, uwo mugore ukiri muto, abonyeko atinze kubona imihango, yahisemo kwipimisha inda, ibisubizo byagaragaje ko atwite! Ndababwiza ukuri nari nikoreye uyu mutwaro mu masengesho igihe kirekire. Umutima wanjye wari wuzuye gushima Imana. Mugihe nabwiraga abantu iyi nkuru nziza, nari niteze ko bose iza kubashimisha.

Ariko umuntu yarantangaje ku buryo butunguranye kugira ngo arwanye ubuhamya bwanjye. Ambwira ko n'ubwo yahanuriwe ndetse agasengerwa bikomeye nta mwana azabyara. Mbega kugwa mu kantu! Njye, nizeraga kwinjira mugihe cyo guhimbaza Imana ikura ibishoboka mu bidashoboka.

Intego yanjye ntabwo ari ugucira urubanza uyu mugore wagaragaje ububabare, ahubwo ni ugutekereza ku ishyari. Bibiliya mu Baroma 12:15 iraduhamagarira kwishimana n'abishimye. Birashoboka ko ubungubu umutima wawe uremerewe; nyamara, niba umuturanyi wawe afite ibihe bidasanzwe byo gutera imbere, gukorakora ku Mana, kuki utashyira ku ruhande ibyiyumvo byawe bwite hanyuma ukitabira ibirori, nta mpamvu zikomeye?

Ishyari ni isoko y'uburakari, umujinya, kunegura; rirasenya: Ishyari ryateje urupfu rwa Kayini, kugurishwa nk'umucakara kwa Yozefu, gushaka kwica Dawidi n'ibindi byinshi. Mu bihe byo hambere Imana yaremye umuntu imwitezeho ko azayubahisha, ariko abantu barushijeho kugomera Imana. Yesu araduhamagarira kutagirira ishyari umuturanyi wacu ati: 'Mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!' (Matayo 20.15)

Buri wese muri twe amenye ko Imana ari Yo cyitegerezo cyacu kandi ko yahamagariwe kwera imbuto: Reka tureke kwigereranya n'umuturanyi wacu, twifuza umuhamagaro we, umuryango we, umwuga we, ibintu bye, impano z'ubuhanzi n'ibindi. Ntugahangayikishwe na gahunda Imana ifitiye umwe cyangwa undi. Yesu aratubwira ati: Yesu aramusubiza ati 'Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.' (Yohana 21.22)

Isengesho ry'uyu munsi

"Urakoze Mwami ku bw'iyi nyandiko inyereka ishyari n'ingaruka zaryo mbi. Mfasha kurinda umutima wanjye kuruta ibindi byose birindwa. Ubwami n'ububasha n'icyubahiro ni ibyawe iteka ryose. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-ugira-ishyari.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)