EU yahagaritse ibyo koherereza Burkina Faso murumuna wa Blaise Compaoré - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro. François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Norbert Zongo wishwe mu 1998, bigakekwa ko ubutegetsi bwa mukuru we bubifitemo uruhare.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bufaransa uwo mugabo yahungiyemo, bwari bwemeje kumwohereza akaburanishirizwa muri Burkina Faso.

Urukiko mu Bufaransa rwari rwemeje ko François Compaoré yoherezwa muri Burkina Faso nkuko iteka ryasinywe mu 2020 na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe ryari ryabigennye.

François Compaoré yarwanyije uwo mwanzuro avuga ko ashobora kugirirwa nabi yoherejwe muri Burkina Faso, ikindi akaba yarasabwe ku mpamvu za Politiki.

Norbert Zongo yari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru L’Indépendant. Yishwe tariki 13 Ukuboza 1998 ubwo yari ari gukora icukumbura ku rupfu rw’uwari umushoferi wa François Compaoré.

François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw'umunyamakuru Nobert Zongo



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)