FERWABA na RwandAir byinjiye mu bufatanye buzorohereza abazitabira AfroBasket2021 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda hagiye kubera imikino y’igikombe cya Afurika muri Basketball “AfroBasket 2021”, izatangira tariki 24 Kanama kugeza 5 Nzeri 2021.

Ni amarushanwa azitabirwa n’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bizahurira mu Rwanda muri Kigali Arena.

Binyuze mu bufatanye bwa FERWABA na RwandAir, abazitabira aya marushanwa barimo abakinnyi, abanyamakuru n’abafana bashyiriweho igabanyuka ku bazakoresha indege za Rwandair baza mu Rwanda cyangwa basubira mu bihugu byabo.

Itangazo rihuriweho rigenewe abanyamakuru, rivuga ko iyi mikoranire ishimangira ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere urwego rwa Siporo muri Afurika.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desiré yagize ati “Aya ni amahirwe adasanzwe kuri buri wese ku Isi uzashaka kuza kureba FIBA AfroBasket2021 no gusura u Rwanda. Tubahaye ikaze muze muryoherwe n’imikino munabone ibyiza bitatse imisozi igihumbi.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko Rwandair nka sosiyete yemerewe gutwara abaza muri aya marushanwa, bishimiye ubufatanye bushya bagiranye na FERWABA mu gukomeza guteza imbere Basketball ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gushyigikira irushanwa rikomeye muri Afurika binyuze muri FIBA AfroBasket2021, izabera aha ngaha i Kigali. Twizera ko bigaragaza bikanateza imbere impano mu gihe amakipe azaba ahatanira gutwara igikombe.”

Yakomeje agira ati “RwandAir yiteguye gukomeza guhuza abantu binyuze muri siporo n’amarushanwa y’impano z’Abanyafurika.”

RwandAir ijya mu byerekezo 25 hirya no hino ku Isi harimo ibyerekezo 20 byo muri Afurika, bibiri by’I Burayi, bibiri muri Aziya, ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.

Muri Afurika Rwandair ijya Abijan, Accra, Bangui, Brazzaville, Bujumbura, Cape Town, Cotonou, Dar es Salaam, Duala, Harare, Johannesburg, Kigali, Kilimanjalo, Kinshasa, Lagos, Libreville, Lusaka n’i Nairobi.

RwandAir yiyemeje korohereza mu ngendo abazitabira AfroBasket2021



source : https://ift.tt/3xWTTR0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)