FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa Nishimwe Blaise n'ubwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, kanzuye ko ikirego cya Nishimwe Blaise wifuza gusesa amasezerano na Rayon Sports nta shingiro gifite, ni mu gihe n'ubusabe bw'iyi kipe yifuza indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo bwateshejwe agaciro.

Tariki ya 4 Kanama umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yandikiye iyi kipe ayisaba ko yamufasha agasesa amasezerano na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano y'imyaka 3 yayisinyiye muri Nzeri 2020.

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kakaba karahuje impande zombi ku munsi w'ejo hashize tariki ya 11 Kanama 2021.

Icyo Blaise yaregaga ni uko iyi kipe imugura bumvikanye miliyoni 4, imuha miliyoni n'igice bumvikana ko andi mafaranga azayahabwa nyuma y'amezi 3(Ukuboza 2020), ntabwo byakozwe kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo yandikiraga iyi kipe ayisaba ko bakora amasezerano mashya.

Rayon Sports yo yavugaga ko kuba bitarakozwe byatewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Coronavirus ariko bamwizeza ko nigicisha make bazamwishyura aho banamwishyuye mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kanama.

Akanama gashizwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, nyuma yo kumva impande zombi, kanzuye ko ikirego Blaise wifuza gutandukana na Rayon Sports nta shingiro gifite ko hagomba gukurikizwa amasezerano basinyanye muri Nzeri 2020.

Iki cyemezo kiravuga kiti 'ubusabe bwa Nishimwe Blaise nta shingiro bufite. Amasezerano ari hagati y'ikipe n'umukinnyi yo ku wa 8 Nzeri 2020, afite agaciro kandi nta mpamvu n'imwe ihari yumvikana yo kuyasesa.'

Rayon Sports yari yasabye indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo cy'umwavoka, aka kanama nabyo kabiteye utwatsi.

Kagize kati 'ubusabe wa Rayon Sports bwo guhabwa indishyi z'ikurikiranarubanza n'igihembo cy'avoka, nta shingiro bufite.'

Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n'igice hasigara 2 n'igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n'ibihumbi ijana hasigara miliyoni n'ibihumbi 400.

Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n'uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

Rayon Sports tariki ya 29 Nyakanga yandikiye uyu musore imubwira ko ibaruwa ye bayibonye kandi ko impamvu atabonye ibyo yari agenewe kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko ko bazirikana uburenganzira bwe ndetse ko icyorezo n'igicisha make azahita ahabwa ibyo yemerewe.

Tariki ya 2 Kanama 2021, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yaraye ibonye aya mafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi ndetse ihita inayishyira kuri konti aho binavugwa ko Blaise yayakuyeho.

Tariki ya 4 Kanama 2021 nubwo yari yamaze kwishyurwa, Nishimwe Blaise yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' iyisaba gukemura ikibazo cye na Rayon Sports, kuko atifuza gukomezanya n'iyi kipe kuko itubahirije amasezerano bagiranye kuko muri miliyoni 4 yaguzwe yakiriye miliyoni 2 na 500 hasigaye 1 na 500, bityo akaba ashaka gusesa amasezerano.

Nishimwe Blaise yatsinzwe mu rubanza yarezemo Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-nishimwe-blaise-n-ubwa-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)