Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumizaho Rayon Sports ku kibazo cy'umukinnyi Nishimwe Blaise wayireze ashaka gutandukana n'iyi kipe.
Tariki ya 4 Kanama 2021 Nishimwe Blaise yandikiye FERWAFA ayisaba ko yamufasha Rayon Sports ikamurekura kuko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye.
Binyuze mu kanama Nkemurampaka mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) katumiye ubuyobozi bwa Rayon Sports na Nishimwe Blaise ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 kugira ngo bahuze impande zombi.
Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n'igice hasigara 2 n'igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).
Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n'ibihumbi ijana hasigara miliyoni n'ibihumbi 400.
Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n'uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.
Nishimwe Blaise umaze umwaka umwe akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri Marines FC, yandikiye FERWAFA ku wa 4 Kanama, avuga ko itubahirije ibyo bumvikanye.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na APR FC ari nayo mpamvu yifuza gutandukana na APR FC.
Uwayezu Jean Fidele aherutse gutangaza ko yamaze kwishyura ideni ry'uyu mukinnyi ndetse ko ari umukinnyi wabo kandi ko n'ikipe yagerageje kubegera ngo bamugure batumvikanye.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumijeho-rayon-sports-na-blaise