Filime yitwa 'Mugisha' ya Habimana Fisca Jean Paul ihataniye igihembo mu Iserukiramuco rya Filim rizabera muri Australia.
Ihatanye mu cyiciro cya Focus on Ability Short Film Festival no muri International Documentary.
Hakaba hazahembwa mu buryo 2, iyagize amajwi menshi mu gutora aho batora hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga(Online Voting) ndetse na filime izaba yatoranyijwe ko ari nziza, aha buri cyiciro izahembwa ibihumbi 5 by'amadorali, ni ukuvuga miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda buri cyiciro, bishoboka ko filime imwe yakwegukana ibi bihembo byose.
Habimana Fisca Jean Paul, akaba yasabye abanyarwanda ko bamushyigikira bakaba bamutora akareba ko yakwegukana iki gihembo.
Ati 'izabera Sidney muri Australia, icyo nsaba abanyarwanda ni ukuntora bakoresheje link, nkareba ko nakwegukana iki gihembo. Iyo link ujyaho ugahita ubona filime yanjye yitwa Mugisha, hari n'izindi ariko iyanjye bahita bayibona kuko iri mu Kinyarwanda.'
Gutora byatangiye ku munsi w'ejo hashize tariki ya 10 Kanama bikaba bizasozwa tariki ya 16 Kanama, ni mu gihe ibihembo byo bizatangwa nyuma y'ibyumweru 3 amatora arangiye, watora filime ya Fesca unyuze hano. Biteganyijwe ko ibihembo byose bizatangwamo bizaba bifite agaciro k'ibihumbi 100 by'Amadorali.