Gahunda yo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Joseph Habineza yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri mu Rwanda akanagira indi myanya ikomeye, yitabye Imana mu cyumweru gishize aho yari arwariye muri Kenya.

Muri Kenya aho asanzwe anafite abo mu muryango we benshi, biteganyijwe ko na ho hazabera umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama.

Iki gikorwa cyo kumusezeraho bwa nyuma kizabera i Nairobi muri Kenya mu buruhukiro bwa Montezuma.

Kuri uwo munsi kandi biteganyijwe ko azasezerwaho bwa nyuma ahitwa muri Invergara Club ndetse hanabeho umwanya wo kumva ubuhamya bw'abo mu muryango we ndetse n'abandi babanye na we.

Bucyeye bwaho ubwo hazaba ari ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, umurambo wa nyakwigendera ni bwo uzoherezwa mu Rwanda ukazahagera ahagana saa saba z'amanywa aho hazahita na bwo hakorwa imihango yo kumusezeraho bwa nyuma.

Gusa itariki yo gushyingura nyakwigendera Joseph Habineza ntiramenyekana dore ko n'umuryango we utarayemeza.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, Umunyamakuru Robert Mugabe wakusanyije amakuru ajyanye n'uburwayi bwa nyakwigendera, yavuze ko mu minsi yashize yari aherutse gukomereka ku kaguru ubwo yariho akina umukino wa Volleyball.

Ngo icyo gikomere cyaje gisanga yari asanzwe arwaye indwara ya Diabetes bituma kidakira ahubwo gikomeza kumuzahaza ndetse ngo gituma indwara ya Diabetes ikara cyane ari na byo byatumye ajya kwivuriza muri Nigeria.

Robert Mugabe yavuze ko muri Nigeria bafashe icyemezo cyo guca akaguru ariko avuga ko avuga ko azabikoreshereza i Buraya.

Ngo yahise ajya muri Kenya ari na ho yaje kongera kurembera ajyanwa mu bitaro baramuvura ndetse ngo aroroherwa mu gihe bariho bategura kumusezerera ni bwo yahise yitaba Imana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gahunda-yo-gusezera-bwa-nyuma-nyakwigendera-Joseph-Habineza-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)