Ubufasha bwashyikirijwe iyo miryango bugizwe n’ibiribwa birimo umuceri, isukari, ifu y’igikoma na kawunga. Imiryango ibiri yashyikirijwe ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu mu gihe imiryango ine yahawe ubw’amezi atatu.
Milcah Aziz yavuze ko iyo nkunga batanze ari impano umuryango we bwite wiyemeje gushyikiriza abagizweho ingaruka na Guma mu rugo atari inkunga yakusanyijwe n’ibigo by’amashuri ayoboye.
Yagize ari “Gutanga bifungura imiryango y’imigisha n’amahirwe biva ku Mana. Ntabwo gusa byerekena urukundo ku Mana ahubwo bituma imigisha isakara mu buzima bwacu. Biranditse ko Imana izatwitaho natwe nitwika ku bakeneye ubufasha.”
Imiryango yakiriye ubufasha yahurije ku kuba igiye kubwifashisha mu gihe iri kwisuganya ishaka ibyangombwa nkenerwa nyuma y’ingaruka z’ubukene no kubura amikoro yatewe na Guma mu rugo nk’imwe mu ngamba zo guhangana na COVID-19.
Milcah Aziz ni umuyobozi w’amashuri abiri y’incuke arimo Blooming Buds School rikorera ku Kacyiru na Little Flowers school riherereye mu Kiyovu ho mu Mujyi wa Kigali. Imyaka isaga 11 amaze mu Rwanda n’umuryango we avuga ko ari umugisha kuba mu muryango Nyarwanda.