Gatsibo: Abagabo 380 bateye abangavu inda batawe muri yombi mu mezi atandatu ashize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikomeje kwiyongera mu Rwanda aho usanga buri mwaka, abangavu baterwa inda biyongera.

Iki kibazo kigaragarira mu mibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu myaka itanu ishize abangavu basaga ibihumbi 98 bamaze guterwa inda imburagihe.

Ikibabaje muri iki kibazo ni uko usanga abenshi mu bateye aba bana inda ari abagabo bakuze ndetse bakaba bakidegembya batarafatwa ngo babihanirwe.

Akarere ka Gatsibo kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abangavu benshi basambanyijwe bagaterwa inda, mu myaka itatu ishize harabarirwa abasaga 800 bamaze guterwa inda.

Nyuma yo kubona ko iki kibazo giteye inkeke kandi abatera aba bana inda hari abatarabihanirwa, ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa bakoze urutonde rw’abagabo 500 bateye abangavu inda batarafatwa.

Kuva muri Gashyantare 2021 kugeza ubu hamaze gufatwa abagabo 385, harimo abari barateye inda aba bakobwa bataruzuza imyaka 18 barangiza bakabagira abagore babo, harimo abandi bagiye babatera inda bakumvikana n’imiryango yabo ikabahishira ariko bikarangira bimenyekanye ko aribo babateye inda.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bamaze imyaka ibiri bakora urutonde rw’abasambanyije abangavu bakabatera inda ndetse muri Gashyantare batangiye kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Twakoze urutonde rw’abagabo bateye abana b’abangavu inda bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, mu cyumweru gishize twari tumaze gufata abagabo bagera kuri 385 bose bashyikirijwe ubutabera. “

“Hari abakatiwe n’abandi bakiburana ndetse hari n’abandi bagera kuri 70 bagizwe abere kubera ibimenyetso byabuze, aho abakobwa babashinjura cyangwa ababyeyi b’abana.”

Yakomeje avuga ko hari abatorotse bakimara kumenya gahunda ihari ariko ko batazigera babona amahoro bazashakishwa kugera bafashwe.

Ati “Turakomeje kuko urutonde turarufite, hari abatorotse bamaze kumenya ko bashakishwa ariko icyo tugambiriye ni uko bose bazafatwa kugira ngo bashyikirize ubutabera.”

Meya Gasana avuga ko kuva batangira gufata aba bagabo ubona ko imibare y’abangavu baterwa inda igabanuka bisobanuye ko batangiye gutinya.

Yagize ati “Hari abahakana tugafata ADN tugasanga aribyo. Uru rugamba turukomeyeho cyane kuko gufata abagabo turabona birimo bitanga umusaruro kuko n’ubitekereza aravuga ngo katubayeho ugasanga ntibabikora cyane.”

Usibye gufata abagabo bateye aba bangavu inda , Akarere ka Gatsibo gafasha aba bangavu bamaze guterwa inda gusubira mu buzima busanzwe, harimo gusubizwa mu mashuri.

Meya Gasana yagize ati “Hari uburyo bwinshi twegera aba bana burimo kubanza kubakurikirana mu kurera abana babyaye, tubahuza n’imiryango yabo ndetse no kubaganiriza.”

“Ikindi dukora ni ukubasubiza mu mashuri cyangwa mu mirimo bakoraga ariko abangavu benshi baba ari abanyeshuri. Ubu hari abasaga 120 twamaze gusubiza mu ishuri mu gihembwe gishize, abandi tubajyana kwiga imyuga.”

Ingingo ya 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Abangavu batewe inda bakomeje gufashwa ari nako abazibateye bahigishwa uruhindu



source : https://ift.tt/2VY1odb

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)