Gatsibo: Imibiri 5200 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Kiziguro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko imibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu irimo irenga ibihumbi bitanu y’abatutsi bari bajugunwe mu cyobo kireshya na metero 24 bakuwe muri Kiliziya ya Kiziguro kongeraho imibiri y’abatutsi 254 yari ishyinguye mu rwibutso rwa Bugarura yimuwe n’indi yagiye ikurwa hirya no hino.

Yavuze ko mu Kiliziya ya Kiziguro hari hahungiye abatutsi benshi bari baturutse mu yahoze ari Komine Murambi, Muhura, Gituza, Muhazi, Ngarama ndetse n’ahahoze Komine Muvumba, aba bose bakaba barishwe n’interahamwe zihagarikiye na Gatete Jean Baptiste wayoboraga Komine Murambi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, yashimiye Leta ku rwibutso rw’amateka ibubakiye kugira ngo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside iruhukire ahantu heza.

Yakomeje avuga ko bifuza ko Kiliziya ya Kiziguro yashyirwaho urwibutso rwihariye rwerekana ko hari abanyarwanda bizeraga Imana bari bahungiye mu nzu yayo bakaza kwicwa bazira uko baremwe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yihanganishije abacitse ku icumu n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rushya rwa Kiziguro.

Yashimiye abarokokeye i Kiziguro kuko batanze imbabazi ku miryango yabiciye ngo bishimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Mu rwibutso rwa Kiziguro hari hasanzwe hashyinguyemo imibiri y’Abatutsi 14 854. Nyuma yo gushyingura indi mibiri 5269 kuri uyu wa Gatandatu uru rwibutso rwahise rugira imibiri 20 123 .

Tariki ya 11 Mata 1994 ni wo munsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye kuri Kiliziya i Kiziguro kuko aribwo hishwe benshi hikangwa ko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zigiye kuhagera. Ku mugoroba bafashe abantu bataricwa babikoreza imirambo babakoresha urugendo nk’urwa metero 300 bajya kujugunya ya mibiri mu mwobo munini wari hafi aho ari nawo wakuwemo imibiri irenga ibihumbi bitanu yashyiguwe.

Imibiri yashyinguwe ni iy'Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bakahicirwa n'Interahamwe
Abarokotse Jenoside basabye ko no kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa urwibutso rugaragaza uburyo Abatutsi bari bahahungiye bahiciwe bunyamaswa
Uru rwibutso rushya rwubatswe hagamijwe guha icyubahiro abatutsi bishwe bazira uko bavutse



source : https://ift.tt/2UUoGQY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)