Gatsibo: Imibiri irenga 5000 irimo iyakuwe mu rwobo igiye gushyingurwa mu rwibutso rushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibiri izashyingurwa ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kanama 2021, mu muhango uzabera ku rwibutso rushya rwa Kiziguro ruheruka kuzura rutwaye arenga miliyoni 600 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary, yabwiye IGIHE ko imibiri izashyingurwa irimo irenga ibihumbi 5000 iheruka gukurwa mu rwobo hafi y’Urwibutso rwa Kiziguro n’indi yimuwe aho yari iri mu Rwibutso i Bugarura.

Ati “ Hari imibiri irenga ibihumbi 5000 yakuwe mu rwobo ruri iruhande y’urwibutso, hakaba indi mibiri 254 izimurwa ikuwe mu Rwibutso rwa Bugarura hari kandi indi mibiri yavanwe mu mirenge hirya no hino yo ni 15.”

Kiziguro iri mu yahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste kuri ubu ufungiye i Arusha, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kujurira igifungo cya burundu yari yarahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Tariki ya 11 Mata 1994 ni wo munsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye kuri Kiliziya i Kiziguro kuko ari bwo hishwe benshi hikangwa ko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zigiye kuhagera, ku mugoroba bafashe abantu bataricwa babikoreza imirambo babakoresha urugendo nk’urwa metero 300 bajya kujugunya ya mibiri mu mwobo munini wari hafi aho ari nayo yakuwemo umwaka ushize.

Urwibutso rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 14 biciwe mu yahoze ari Komini Murambi.

Imibiri irenga 5000 irimo iyakuwe mu rwobo igiye gushyingurwa mu Rwibutso rushya rwa Kiziguro



source : https://ift.tt/3krS75M
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)